Gakenke: Hizihijwe Umunsi Nyafurika wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri, ababyeyi basabwa kubigira ibyabo
Kuri uyu wa 07 Werurwe 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse yifatanyije n’Abanyeshuri n’Abarezi ba EP Nyakina mu Murenge wa Gashenyi, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 10, Umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uyu munsi ukaba wizihijwe ku Nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka icumi y’ifunguro: Twizihize ibyagezweho, duteganyiriza ejo hazaza”.
Hatanzwe ibiganiro ku kamaro ko gufatira ifunguro ku ishuri, kugaburira abanyeshuri, gusura umurima w’imboga no gutera izindi, imbyino n’imivugo bishishikariza ababyeyi kuyitabira.
Ubutumwa bwatanzwe:
●Kwibutsa abanyeshuri gushishikariza ababyeyi babo kwitabira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
●Akamaro k'ifunguro abana bafatira ku ishuri [Kugabanya umubare w'abana bata ishuri, abakererwa n'abasiba, gufata amafunguro arimo intungamubiri, kubona umwanya go gusubira mu masomo].
●Gushishikariza abarezi gukunda umwuga bakora, kumva no gusobanurira ababyeyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage yavuze ko iyi gahunda izakomeza gushyigikirwa, asaba ko ababyeyi nabo bakomeze kuyigiramo uruhare.



