Gakenke: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Umugore hagarukwa ku ruhare agira mu iterambere
Kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, mu Mirenge yose y'Akarere hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, hagarukwa ku ruhare afite mu iterambere ry'umuryango n'iry'igihugu. Ibirori byitabiriwe n'Abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, abayobozi n'abahagarariye inzego z'umutekano
Ku rwego rw'Akarere, ibirori byizihirijwe mu Murenge wa Kivuruga. Abatanze ibiganiro bagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ihame ry'uburinganire harimo nko kuba umugore amaze kumenya uburenganzira bwe n'uruhare afite mu iterambere, kuba ahagarariwe mu nzego zose.
Hanagarutswe ku mbogamizi zikibangamira umugore, zimubuza kugera ku cyerekezo cyifuzwa zirimo guhezwa ku mutungo, ihohotera n'inshingano afite mu muryango, hagaragazwa ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi kugira ngo abashe kuzirenga.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko umugore agira uruhare ntagererenwa mu guteza imbere urugo rwe n’igihugu muri Rusange, asaba abaturage gukomeza gufatanya mu gukuraho imbogamizi zikibangamiye ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.
Depite Bitinguranye Diogene, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza, bushyigikiye buri muturage, kandi bugaha agaciro uruhare umugore agira mu guteza imbere umuryango we n’igihugu muri rusange.
Ati “Abagore mwumve ko mushoboye, muri ab’agaciro ariko ibyo dukwiye kubigaragariza mu byo dukora. Dufite amahirwe yo kugira ubuyobozi budushyigikiye.”
Hashimiwe imiryango yavuye mu makimbirane, kuremera abatishoboye bahabwa ibiribwa, korozanya muri gahunda ya Girinka, gutanga Matela muri gahunda ya #SasaNeza, kugaburira abana indyo yuzuye & kwigisha kuyitegura hagamijwe kurwanya imirire mibi & guha abana ibikoresho by'ishuri.


