Gakenke: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, Hashimwa uruhare rw’abayirokotse mu kubaka igihugu
Kuri uyu wa 14 Kamena 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Buranga mu Karere ka Gakenke, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye, inzego z’umutekano, imiryango y’abarokotse Jenoside n’abaturage benshi.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo aharuhukiye imibiri 1,889 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yihanganishije imiryango ifite abayo baruhukiye muri uru rwibutso ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange. Yagaragaje ko Jenoside yasize ibikomere bikomeye bikigaragara kugeza n’ubu, ariko ashimangira ko abayigizemo uruhare nta cyo bagezeho mu mugambi wabo wo kurimbura Abatutsi.
Yasabye urubyiruko kwiga amateka y’Igihugu no kuyakuramo amasomo azarufasha guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yanashimye uruhare rw’abarokotse Jenoside mu kwiyubaka, kubaka igihugu no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard, watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mibereho y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, agaragaza ko babanaga mu bumwe, gusangira no gusabana. Yavuze ko abakoloni ari bo babibye amacakubiri ashingiye ku byiciro byahinduwe ubwoko, bikaza kuvamo politiki y’ivangura yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu buhamya bwe, MUJAWAYEZU Léonille warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uburyo Abatutsi bagiye bakorerwa ivangura n’itotezwa kuva kera, anagaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside kugeza ubwo Inkotanyi ziyihagaritse, zikongera gutanga icyizere cyo kubaho ku bahigwaga.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, TWAGIRIMANA Hamdoun, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside no kuzirikana amateka, asaba abaturage gukomeza kurwanya amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ari byo byabaye umusingi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye ubutwari n’umuhate by’abarokotse Jenoside mu kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yanasabye abafite amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside itaraboneka cyangwa itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga kugira ngo ishyingurwe uko bikwiye.
Yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza gufatana urunana mu kubungabunga ukuri ku mateka no guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo “Ntibizongere Ukundi” bikomeze kuba indangagaciro iranga Abanyarwanda bose.
Kanda Hano ukurikire ikiganiro cyose