Gakenke: Hibutswe Imiryango isaga 100 yazimye

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rw’Akarere ka Gakenke ruherereye muri Buranga, Umurenge wa Kivuruga, Abarokotse Jenoside  yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko ubukana  yakoranwe   mu bice bitandukanye by’ako, byatumye imibare y’imiryango yazimye iba myinshi ku buryo kugeza ubu habarurwa isaga 100.

Abaturage bibukijwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakigisha abana amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi birinda kuyagoreka.

Mukamurenzi Seraphine w’imyaka 42, muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, n’umuryango we bari batuye mu cyitwa ubu Umurenge wa Kivuruga. Ku myaka 12 yari afite, yibuka ko muri aka gace abicaga bari benshi ku buryo ngo byatumye hicwa benshi mu gihe gito, ndetse akaba abara imiryango isaga 10 bari bafitanye isano yose yazimye. Icyakora nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yamusize ari imfubyi, Mukamurenzi avuga ko yishatsemo imbaraga zo kwiyubaka.

Kugeza ubu mu Karere ka Gakenke habarurwa imiryango 121 yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yavuze ko tariki ya 11 Kamena ni itariki ngarukamwaka Abanyagakenke bihaye yo kujya bibuka Abatutsi bose bo mu Karere ka Gakenke bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse tukanibukaho imiryango yazimye. Asaba abturage gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke Twagirimana Hamdoun,  avuga ko  kwibuka nyabyo ari inkingi yo kwiyubaka n’ubudaheranwa, asaba abanyagakenke n’abanyarwanda muri rusange gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François, mu kiganiro yatanze, kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, yasabye urubyiruko kwiga no kumenya amateka yaranze Igihugu cyacu, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamagana abayipfobya, anasaba ababyeyi kwigisha abana amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madame Nyirarugero Dancille, mu ijambo rye yasabye abaturage kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, anasaba kandi ababyeyi kwigisha abana babo indangagaciro n’amateka nyayo y’Igihugu cyacu kugira ngo Jenoside itanzongera kubaho ukundi.

Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gakenke rwubatse muri Buranga ruruhukiyemo imibiri isaga 1886 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ibiri yashyinguwe mu cyubahiro, Umubiri umwe  wabonetse mu Murenge wa Muhondo undi uboneka mu Karere ka Rulindo ariko akaba yari uwo mu Murenge wa Muyongwe.