GAKENKE: HIBUTSWE ABAGORE N’ABANA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, Mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31, Abagore n'Abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rwego rw'Akarere iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Ruli, cyitabirwa n'abahagarariye [ Inzego z'Umutekano, Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Gakenke, Inama Njyanama y'Akarere, Ibitaro bya Ruli na Gatonde, Ishuri ry'Ubuforomo n'Ububyaza rya Ruli], Imiryango ifite abayo biciwe mu Murenge wa Ruli muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abaturage muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine, yavuze ko abakoze Jenoside, bakagera n’aho bica abagore n’abana bari bafite umugambi wo kurimbura umuryango ariko ko bitabakundiye.
Ati “Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kuzimya umuryango ariko ntabwo babigezeho. Niyo mpamvu tubona ababyeyi baturi iruhande, niyo mpamvu tubona abari abana bakuze, bashatse bagakota imiryango.”
Yanagarutse ku mpamvu zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari umwanya mwiza wo kugaruka ku matekano kugira ngo abakiri bato n’abakuze bayamenye, ababere isomo bityo baharanire ko itazongera kubaho ukundi
Hatanzwe ubutumwa binyuze mu biganiro, ubuhamya no mu ndirimbo bishishikariza abanyarwanda, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri, ibikorwa n'imvugo bihembera urwango, kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda, hanagarukwa ku mpamvu twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyasojwe no kuremera imwe mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


