Gakenke: Hatashywe Ikusanyirizo rishobora gutunganya Litiro 5000 z’amata ku munsi
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro, Ikusanyirizo ry’Abanyamuryango ba Koperative Dukunde Kawa, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 5000 z’amata ku munsi.
Iri kusanyirizo ryuzuye ritwaye asaga Miliyoni 199 Frw, ryatashywe ku mugaragaro ku wa 10 Nyakanga 2025, ruherereye mu Murenge wa Ruli.
Gahunda yo guha abanyamuryango inka mu rwego rwo kwikura mu bukene, Koperative Dukunde Kawa yayitangije mu 2008, aho kuva icyo gihe inka zirenga 350 zimaze gutangwa binyuze mu korozanya.
Icyo gihe Koperative yabashyiriyeho ikusanyirizo ry’amata rifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500 ku munsi ariko umukamo uko wagiye wiyongera bigaragara ko ridafite ubushobozi bwo kuyakusanyiriza hamwe.
Binyuze mu mushinga wa CDAT wo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’Ikigo cy’Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n’Iciriritse (BDF), koperative Dukunde Kawa yatewe inkunga yo kongerera ubushobozi iri kusanyirizo.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Dukunde Kawa, Mubera Célestin, avuga ko kuba uru ruganda rwuzuye rugiye gufasha abaturage kwiteza imbere ndetse no kubona ibikomoka ku mata bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yasabye abaturage kuzafata neza iri kusanyirizo ry’amata babonye, bakanagerageza kuribyaza umusaruro.
Mu Karere ka Gakenke habarizwa inka zirenga ibihumbi 72 harimo izirenga 19,000 za Girinka. Zitanga umukamo ungana na litiro z’amata zirenga ibihumbi 13 mu makusanyirizo arindwi ari muri aka Karere.
Koperative Dukunde Kawa yatangiye mu mwaka wa 2000, kuri ubu igizwe n’abanyamuryango basaga 1193. Ikorana n’abahinzi basaga 3500 kandi 80% muri bo ni abagore.

