Gakenke: Hatashywe ikiraro cyubatswe mu mabuye kitezweho koroshya imigenderanire

Mu Karere ka Gakenke hatashywe ikiraro cyambukiranya umugezi wa Nyakaruru cyubatswe mu mabuye, kikaba kitezweho koroshya imigenderanire hagati y’abatuye n’abagenda mu Murenge wa Gakenke.

Iki kiraro cyatashywe ku wa 10 Ukuboza 2025, cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’umuryango Bridges to Prosperity (B2P).

Kitezweho guhindura imigenderanire hagati y’abaturage bo mu Murenge wa Gakenke n’utundi duce bituranye, aho bazoroherwa no kugera kuri serivisi zitandukanye, by’umwihariko abanyeshuri bakagera ku mashuri bitabagoye.

Bizimana Innocent, umwe mu baturage bari bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro iki kiraro, yavuze ko umuhanda iki kiraro gihuza awunyuramo buri gihe, ndetse ko kitarubakwa byari imbogamizi.

Ati “Iki kiraro igihe cyari kitarubakwa byari bitubangamiye, huzuraga bikatubera imbogamizi kuhanyura ariko ubu turishimiye kandi turashimira ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Bridge to Prosperty kuba barumvise ibyifuzo byacu.”

Yavuze ko abanyamaguru n’abafite imodoka bose basabwaga kuzenguruka bagiye ku Karere no muri centre ya Gakenke ariko ubu cyuzuye batazongera gukora urugendo rurerure.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Kabera Jean Paul, yashimiye byimazeyo umuryango Bridges to Prosperity ku bufatanye ukomeje kugaragaza by’umwihariko mu guteza imbere ibikorwa remezo.

Ikiraro cya Nyakaruru, ni kimwe mu biraro 10 biri kubakwa mu Karere ka Gakenke, byitezweho koroshya imigenderanire hagati y’abaturage bako. Muri ibyo 10 hakaba hamaze gutahwa bine.