GAKENKE: HATANGIRIJWE ICYUMWERU CYO KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE

Mu Karere ka Gakenke hatangirijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ihame ry’uburinganire, hasabwa ubufatanye mu gukumira no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda.

Iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Ruli ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 24 Nzeri 2024, gifite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze Ihame ry’Uburinganire, Dushyira Umuturage ku Isonga”

Ni ibirori byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunda Mourice, Umugenzuzi Mukuru w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, Nadine Gatsinzi Umutoni.

Hari kandi Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Aka Karere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwamahoro Marie Thérèse, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Minisitiri Uwimana Consolée, yavuze ko Kugira ngo abana babeho nkuko Igihugu kibyifuza bisaba ko bakurira mu muryango mwiza, utekanye, utagira amakimbirane, ubaha icyo bifuza.

Bimwe mu bibazo bibangamiye umuryango Minisitiri Uwimana yagarutseho harimo abangavu baterwa inda, abana bata ishuri, ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, amakimbirane yo mu muryango, avuga ko iki cyumweru gikwiye kuba umwanya wo kwisuzuma no kubifatira ingamba.

Ati “Iki cyumweru kidufashe kuzirikana ko turerera Igihugu maze dushishikarire kwirinda imirire mibi, dutoze ababyeyi kumva ineza y’ibigo mbonezamikurire, dukumire ibibazo bibangamiye abangavu.”

Umugenzuzi Mukuru w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, Nadine Gatsinzi Umutoni, yasabye inzego zose gukomeza gusigasira ibyagezweho no kwihutira gukemura ibibazo bikigaragara mu guteza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

Ati “Twifuza ko imiryango yose ibaho itekanye kandi igakorera abana bayo ndetse banakorera n’igihugu biteza imbere..Turakomeza gusaba Intara y’Amajyaruguru n’Abafatanyabikorwa gukomeza gusigasira ibyiza byagezweho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yagaragaje ko ihame ry’uburinganire muri aka Karere ryubahirizwa mu nzego zose no mu guhangana ku isoko ry'umurimo kandi gahunda ikomeje.

Ati “Tugomba gushyira imbaraga mu guhindura imigirire mibi yose ibangamira ihame ry’uburinganire.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunda Mourice yavuze ko iki cyumweru ari umwanya mwiza wo kwisuzuma buri wese akareba aho ahagaze mu gushyigikira iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha imiryango iri mu makimbirane kuyavamo

Zimwe muri serivisi zizatangwa muri iki cyumweru kizasozwa ku wa 30 Nzeri 2024 harimo Ubugenzuzi kuri serivisi z’irangamimerere, Ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu midugudu y'icyitegererezo, Inama n’abangavu bahohotewe bakabyara bikazakorwa ku rwego rw’Umurenge.

Hari kandi igikorwa cyo Gusezeranya imiryango yanditswe kandi yiteguye gusezerana hibandwa ku ibana idasezeranye, Inama n'ababyeyi bafite n’abarera abana bafite ubumuga bizakorwa ku rwego rw’Akarere, hazakorwa kandi umuganda udasanzwe n’ibiganiro mu itangazamakuru.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Mourice, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Muri uyu muhango habayeho igikorwa cyo gusezeranya imiryango 14

Umwanditsi: Nsengimana Evariste