GAKENKE: HATANGIJWE UMUSHINGA W’UBUHINZI BW’INANASI WITEZWEHO GUKURA ABATURAGE MU BUKENE

Abahinzi b’inanasi bo mu Karere ka Gakenke bagiye kunganirwa n’umushinga Kungahara, binyuze mu kubongerera ubumenyi mu buhinzi bw’iki gihingwa kimenyerewe muri aka Karere, bikazabafasha kongera umusaruro no gukura abaturage mu bukene.

Uyu mushinga watangirijwe mu Murenge wa Busengo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024, igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, Abafatanyabikorwa b’umushinga n’abagenerwabikorwa bawo.

Uyu mushinga uterwa inkunga n’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Bulayi, ukaba uzashyirwa mu bikorwa n’umuryango FXB Rwanda ku bufatanye n’umuryango E4Impact Rwanda.

Ku ikubitiro watangiranye n’abahinzi bibumbiye muri Koperative icyenda zikorera muri uyu Murenge, nyuma yo kubanza guhugura bamwe mu banyamuryango bazo n’abakozi bashinzwe ubuhinzi, ibijyanye n’ubuhinzi bw’inanasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yavuze ko uyu mushinga ugiye gufasha mu kongera ubuso buhingwaho inanasi n’umusaruro wayo, bikazagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Twakomeza kongera ubuso cyane ko inanasi zirakunzwe. Ni igihingwa tuzakomeza gushyiramo imbaraga, tukaba twishimira uyu mufatanyabikorwa tubonye, utangiranye na Koperative icyenda ku buryo nibakomeza bizafasha kongera ubuso buhingwaho inanasi.”

Umuyobozi w’imwe muri Koperative zitangiranye n’uyu mushinga, Uwamungu Olivier, yavuze ko uzabafasha kongera ingano y’umusaruro w’inanasi no kowongerera agaciro.

Ati “Dusanzwe duhinga inanasi kuri hegitari 1500, n’aha twateye, murumva ko ubuso zihingwaho bukomeje kwiyongera, nkaba nshimira FXB Rwanda kuri ubu bufasha n’amahugurwa baduhaye.”

Ubuyobozi bwa FXB Rwanda buvuga ko mu bufasha buha aba bahinzi b’inanasi harimo no kubongerera ubumenyi bwo kwita ku gihigwa cy’inanasi ku bijyanye n’ubuhinzi ndumburabutaka, uburyo bwo gusasira no kurwanya indwara zibasira ibihingwa. Buvuga ko buzafasha abahinzi ibishoboka byose birimo no kugeza umusaruro w’inanasi ku isoko kandi wujuje ubuziranenge.

Inanasi ni kimwe mu bihingwa bisanzwe bimenyerewe mu Karere ka Gakenke, ubu habarurwa ubuso burenga hegitari 1250 zihinzeho.

Uwamungu Olivier, yavuze ko uzabafasha kongera ingano y’umusaruro w’inanasi no kowongerera agaciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yavuze ko uyu mushinga ugiye gufasha mu kongera ubuso buhingwaho inanasi n’umusaruro wayo

Byari ibyishimo ku bahinzi b'inanasi bagiye gufashwa n'uyu mushinga

Umwanditsi: NSENGIMANA Evariste