Gakenke: Hatangijwe icyumweru cy'umujyanama, abaturage bagezwaho imishinga y’Iterambere bateganyirijwe

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere ka Gakenke batangirije mu Murenge wa Muhondo, icyumweru cy'umujyanama mu rwego  rwo guteza imbere imiyoborere ishingiye ku muturage.

Ni gahunda yo kwegera abaturage hagamijwe kubaganiriza ibikubiye mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya Guverinoma (NST2) n'imihigo y'Akarere y'Umwaka w'Ingengo y'Imari wa 2024/2025. Izakorerwa mu Mirenge ya Muhondo, Muzo, Janja na Busengo.

Mu Murenge wa Muhongo basuye ibikorwa remezo biri kubakwa birimo urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, basobanurirwa ibice birugize, aho imirimo igeze, imbogamizi n'ingamba zihari zo kurwihutisha kugira ngo rutangire gutanga amashanyarazi. Basuye kandi ikigo Nderabuzima cya Muhondo kiri kwagurwa, bareba aho imirimi yo kujyagura igeze.

Banakoranye inama n'urwego rw'Umurenge(Inama Njyanama n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa), babagezaho imishinga y'Iterambere Akarere gafite bifuza ko nabo bayigiramo uruhare.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, Bwana Mugwiza Télesphore, yababwiye ko Akarere gafite imishinga irimo iyo guteza imbere inganda harimo uruzatunganya imyenda mu bisigazwa by’inanasi, iyo kubungabunga no guteza imbere igihingwa cya Kawa, guteza imbere ibikorwa remezo n’iyindi.

 Abagize inzego z’ubuyobozi mu Murenge bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo bifuza ko Inama Njyanama yabakoreraho ubuvugizi byiganjemo iby'abatarahabwa ingurane ku mitungo yabo yanyujijwemo ibikorwa remezo, abasaba kugezwaho amashanyarazi, amazi, imihanda n'ibindi.

Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere babijeje ko bazakomeza kubikorera ubuvugizi, abasaba guhabwa ingurane bujuje ibisabwa bakazibona ariko n’abatabyujuje bakabisobanurirwa kugira ngo babishake nabo bazihabwa naho amashanyarazi n’amazi bikazakomeza kugenda bibagezwaho uko ubushobozi bubonetse.

Nyuma bifatanyije n'Abaturage b'Akagari ka Bwenda, mu Nteko rusange y'Abaturage baganira kuri gahunda zitandukanye za Leta. Banahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo bifuza ko Abagize Inama Njyanama y'Akarere babakoreraho ubuvugizi, bikihutisha iterambere.

Muri rusange mu cyumweru cy'Umujyanama hazakorwa ibikorwa birimo:

●Kwakira ibibazo by'Abaturage kugira ngo bafatanyirize hamwe kubishakira ibisubizo.

●Bazanifatanya nabo muri gahunda za Leta zitandukanye nk'Umuganda rusange, Inteko rusange y'Abaturage n'ibindi.

●Gusura ibikorwa by'imihigo biri mu Mirenge,

●Gusuzuma imitangire ya Serivisi mu Mirenge

●Kuganira n'urwego rw'Umurenge(Inama Njyanama n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa)

●Ibiganiro n'Abahagarariye abaturage