Gakenke: Hasojwe umwiherero w’Abajyanama biyemeza ubufatanye mu kwihutisha gahunda zishyira umuturage ku isonga

Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, basoje  umwiherero wa 5, biyemeza kwimakaze ubufatanye bw'inzego z'ibanze mu kwihutisha gahunda zishyira umuturage ku Isonga.

Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wasojwe kuwa 23 Ugushyingo 2025, aho witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice, Umunyamabanga Uhoraho muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda, Frank Gatera, Umuyobozi mukuru w’ Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze, Nyinawagaga Claudine, Depite NZAMWITA Deogratias n’abandi batumirwa.

Mu ijambo ry'ikaze, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Bwana Mugwiza Télesphore, yashimiye abitabiriye uyu mwiherero bose, abasaba gutega amatwi ibiganiro biwutangirwamo no kubyunguranaho ibitekerezo, bizabafasha gufata imyanzuro ishyira umuturage ku isonga.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo:

  • Uruhare rw’Abayobozi mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

  • Imihigo y'Akarere na raporo igaragaza aho Akarere kageze kayishyira mu bikorwa

  • Politiki yo gufasha abaturage kwivana mu bukene

  • Ibikorwa byakozwe, ibiteganywa gukorwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere,

  • Uhare rw’Umuyobozi mpinduramatwara mu Iterambere ry’Igihugu

  • Imishinga iteganyijwe muri gahunda y’Akarere yo kwihutisha gahunda z'Iterambere mu myaka 5.

Mu kiganiro kigaruka ku mishinga iteganyijwe muri gahunda y’Akarere yo kwihutisha gahunda z'Iterambere mu myaka 5, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, NIYONSENGA Aimé François, yavuzemo guteza imbere ubukungu bushingiye ku gihingwa cya Kawa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hari kandi Kubaka no gusana ibikorwa remezo nk'amashuri, amavuriro, imihanda, gutunganya ibyanya by'ubukerarugendo birimo Va Ciy mu Murenge wa Muyongwe n'umushinga w'urugomero rwa Nyabarongo II uzasiga ikiyaga kizatuma hatangizwa ingendo zo mu mazi hagati ya #Kigali & Intara y’Amajyaruguru.

Avuga ku muhigo wo gukwirakwiza amashanyarazi no kuyongerera imbaraga, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, NIYONSENGA Aimé François, yavuze ko 'Ashingiye ku bufatanye bw’Akarere na REG, yakwizeza abaturage ko ku wa 30/06/2026 ibibazo by'amashanyarazi bizaba byakemutse 100%'

Umunyamabanga Uhoraho muri Perezidansi, Frank Gatera, yavuze ko nubwo Akarere kadafite ibiyaga cyangwa ibirunga, gafite ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byakurura abagasura bakanagashoramo imari birimo Mt Kabuye, ivubiro rya Huro, ubukerarugendo bushingiye kuri kawa n'ibindi

Imwe mu myanzuro yafashwe n’abitabiriye uyu mwiherero harimo: Kumenya uburemere bw’inshingano  z’umuyobozi no gutanga icyerekezo  gifasha umuturage  kugera ku mibereho myiza, Gutanga serivise nziza   kandi igatangirwa igihe, ubufatanye n’inzego mu gukora inyandiko zitandukanye zigaragaza imiterere y’imishinga migari y’Akarere  ishobora guha amakuru ahagije   abifuza kuza gushora imari   mu Karere.

 

Andi makuru n'amafoto mwakanda hano hasi

Umunsi wa Mbere

Umunsi wa Kabiri