GAKENKE: HAKOZWE UMUGANDA UDASANZWE WO KURENGERA IBIDUKIJE
Ku wa 24 Mata 2025, Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine ari kumwe n’itsinda ry’abakozi b'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP) n’Ikigo cy'igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) bakoranye umuganda n’abaturage bo mu Murenge wa Muzo, muri gahunda yo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.
Uyu muganda wabereye ahari kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, uri gutuzwamo abagizweho ingaruka n’ibiza n’abatuye ahashobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti by’imbuto birimo avoka n’ibyatsi by’amatungo bigira uruhare mu kurwanya isuri.
Nyuma y’umuganda, abayobozi baganirije abaturage ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije, abadatuye muri uyu Mudugudu wakozwemo umuganda basabwa kurwanya isuri no kurengera ibidukikije aho batuye.
Abaturage bibukijwe ko kurengera ibidukikije bitaramba mu gihe batabigizemo uruhare

Umudugudu w’Icyitegererezo uzwi nka Kagano IDP Model Village uri kubakwa mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, uzatuzwamo imiryango isaga 300, harimo iyari ituye mu manegeka, iyangirijwe ibyayo n’ibiza n’indi bigaragara ko ikeneye ubufasha byihuse.

