Gakenke: Hakozwe Umuganda rusange usoza Werurwe 2025 hanatangwa ibiganiro byihariye ku myiteguro yo #KWIBUKA31

Kuri uyu wa 29 Werurwe 2025, Umuganda rusange usoza uku Kwezi wakorewe mu Mirenge itandukanye igize Akarere. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Muhondo, aho abaturage n'abayobozi bafatanyije gusukura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwa Muhondo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage arikumwe n'Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, inzego z'Umutekano n'abandi bayobozi n’abakozi, abakorerabushake b’urubyiruko, bifatanyije n'Abaturage b'Umurenge muri uyu muganda.

Uyu muganda waranzwe n'ibikorwa byo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Muhondo, batwara Laterite, banayikoresha umuhanda ujya kuri uru Rwubutso.

Nyuma y'Umuganda abaturage bahawe ibiganiro bigaruka ku:

●Imyiteguro yo Kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yabahaye, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Madame Uwamahoro Marie Thérèse yabwiye abitabiriye ko bakwiye kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka.

Ati “Icyo dusabwa ni ukwitabira no kugira uruhare mu bikorwa byose biteganyijwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Amateka yaranze u Rwanda agomba kumenywa na buri wese kugira ngo itazongera kubaho. Twirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, twirinda amacakubiri n’ikindi cyose cyatuganisha mu bihe bibi nk’ibyo Igihugu cyacu cyanyuzemo.”

Hatanzwe kandi ibiganiro bigaruka ku: 

●Kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside

●Gukumira igwingira n'imirire mibi

●Isuku n'Isukura

●Kwirinda amakimbirane

●Gusezerana imbere y'amategeko ku bagiye gushinga umuryango n'abasanzwe babana batarasezeranye

●Kwicungira umutekano

●Kwivana mu Bukene