GAKENKE: HAFUNGUWE UBWANIKIRO BWITEZWEHO KONGERA UBUZIRANENGE BW’UMUSARURO W’UBUHINZI

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine arikumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi, ibidukikije n’uburinganire mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Ubulayi, Amparo GONZALEZ DIEZ bafunguye ku mugaragaro ubwanikiro bugezweho bwitezweho kongera ubuziranenge n’ubwiza bw’umusaruro w’ubuhinzi.

Ubu bwanikiro bufite ubushobozi bwo kwakira Toni 40, bwafunguwe mu Murenge wa Gashenyi wo mu Karere ka Gakenke, igikorwa cyitabiriwe n’abahinzi bibumbiye muri Koperative zitandukanye.

Ubu bwanikiro bwubatswe binyuze mu mushinga Kungahara uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Ubulayi, ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango African Enterprise Rwanda (AEE Rwanda) ku bufatanye na Plan International Rwanda.

Umuyobozi wa Koperative  Icyerekezo 2031, Kanyamuhanda Theogene, yavuze ko ubu bwanikiro buje ari igisubizo kuko bugiye kunganira ubundi bari basanganywe, bukazabafasha kwita ku musaruro no kubungabunga ubuziranenge bwawo.

Ati “Bugiye kutwunganira mu kubika no kwanika neza ibigori byacu, kugira ngo bitazafatwa n’uruhumbi.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi, ibidukikije n’uburinganire mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Ubulayi, Amparo GONZALEZ DIEZ, yishimiye by’umwihariko impinduka uyu mushinga umaze kugaragaza mu iterambere ry’abahinzi bibumbuye muri koperative zikorana nawo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka ubu bwanikiro, avuga ko buje ari igisubizo ku bahinzi bahuraga n’ikibazo cy’umusaruro wangirika bitewe no kutagira ubwanikiro bwo kuwitaho.

Iyi Koperative yari isanganywe ubwanikiro bune bufite ubushobozi bwo kubika toni 90 hakiyongeraho ubu bwafunguwe bushobora kubika toni 40 mu gihe aba bahinzi basarura toni zisaga 200.

Abahinzi bakavuga ko baramutse babonye abandi bafatanyabikorwa bafasha mu kubaka ubundi bwanikiro ko byafasha mu kwita ku musaruro mu gihe umusaruro uzaba wiyongereye.

 Nyuma yo gufungura ubu bwanikiro, Amparo GONZALEZ DIEZ yasuye amatsinda yo kurwanya imirire mibi afashwa binyuze mu mushinga Kungahara, basura imirima y’imboga, banagaburira abana bari munsi y’imyaka itanu indyo yuzuye itegurirwa mu gikoni cy’Umudugudu.

Umwanditsi: NSENGIMANA Evariste