Gakenke: Bizihije umunsi wo #Kwibohora29 bataha umuyoboro w’amazi uzafasha imiryango irenga ibihumbi 13 wubatse ku bufanye na World Vision
Abatuye mu Mirenge ya Minazi, Gakenke, Karambo na Kivuruga yo mu Karere ka Gakenke, bizihije Umunsi wo Kwibohora tariki ya 04 Nyakanga 2023, bishimira mu buryo bukomeye umuyoboro w'amazi meza wa Rwagihanga-Kabaya-Buheta ureshya n’ibirometero 51 wubatswe kubufatanye na World Vision Buranga Cluster, ndetse n’ibindi bikorwa birimo ishuri ribanza rya Mbuga n’ikiraro cyo mu kirere gihuza Akagari ka Mucaca n’Akagari ka Gisozi mu Murenge wa Nemba.
Uwo muyoboro wa Rwagihanga-Kabaya-Buheta ufite imashini zigezweho ebyiri zisunika amazi, aho iyo imwe igize ikibazo, indi ikomeza igakora kugira ngo abaturage batabura amazi. Mu byishimo byinshi abaturage bavuga ko baciye ukubiri n’indwara ziterwa n’umwanda ndetse ngo uburyo imibereho y’abo yitaweho n’ubuyobozi bwabo bwiza ni igisobanuro nyacyo cyo Kwibohora.


Uwo muyoboro w’amazi wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi. Aho wubatswe hagejejwe umuyoboro w’amashanyarazi ufite imbaraga kugira ngo ukoreshwe n’imashini zisunika amazi. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney asaba abaturage kubyaza umusaruro amazi bahawe barushaho kunoza isuku.


Usibye amazi abatuye Gakenke banatashye ibindi bikorwaremezo birimo inzu ababyeyi babyariramo izwi nka Maternité ijyanye n’igihe, ibyumba by’amashuri, imihanda yoroshya ubuhahirane, ibiraro byo mu kirere n’ibindi.

Abaturage bashimira Inkotanyi ku bw’ umutekano usesuye bafite, ibikorwa by'iterambere byivugira n'icyerekezo cyiza igihugu gifite bityo bagashimangira ko batazatezuka gusigasira ibyagezweho.
Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29 ku rwego rw'Akarere ka Gakenke wabereye mu Murenge wa Nemba aho Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke yifatanyije n'abawutuye mu kwizihiza uyu munsi ku nsanganyamatsiko igira iti" Kwibohora, Isoko yo Kwigira".

Abaturage basabwe kubungabunga ibyagenzweho, kwirinda ibiyobyabwenge, kudasesagura, kwizigamira, kwita ku burere bw'abana no kubashishikariza kujya ku ishuri kuko biri mu byo Inkotanyi zaharaniye ubwo zarwanaga urugamba rwo kubohora Igihugu.
Gikwerere Patrick