Gakenke: Bitwaye neza mu bikorwa by’Urugerero bahabwa inka y’Indashyikirwa
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, nyuma y’uko ruhesheje ishema Intara ayoboye, aho aka Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu.
Abakoze urugerero rw’Inkomezabigwi 2023 bo mu Murenge wa Nemba bashyikirijwe inka y’ishimwe
Muri ibyo bikorwa by’urugerero rw’Inkomezabigwi 11/ 2023, Akarere ka Kamonyi ni ko kaza ku isonga ku rwego rw’Igihugu, gakurikirwa na Kayonza, Gakenke iza ku mwanya wa gatatu.
Mu muhango wo gushimira izo nkomezabigwi za Gakenke, wabereye mu Murenge wa Nemba ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Guverineri Mugabowagahunde, yashimye uko urwo rubyiruko rwitwaye mu bikorwa by’urugerero.
Ni ibirori byabimburiwe no gushyikiriza Umukecuru Akizanye Lucie, inzu yubakiwe n’Urugerero Inkomezabigwi 11/2023, no kumuremera ibikoresho n’ibiribwa bitandukanye.
Mu byishimo byinshi, Akizanye ati "Ndashimira Nyakubawa Perezida wa Repubulika ku bw’iyi nzu nziza nubakiwe".
Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde yagize ati “Ndashimira urubyiruko rw’Inkomezabigwi rw’Akarere ka Gakenke, by’umwihariko urwo mu Murenge wa Nemba wahize indi mu Ntara y’Amajyaruguru, uburyo bitwaye muri gahunda y’urugerero rw’Inkomezabigwi 11/2023. Mukomeze kuba indashyikirwa muharanira gukomeza gukora ibyiza no guhanga udushya”.
Bashyikirije inzu utishoboye bayubakiye
Uwo muyobozi yashyikirije urwo rubyiruko Inka y’Indashyikirwa, nk’igihembo cyagenewe uturere dutanu twa mbere twitwaye neza, iyo nka y’ishimwe bakaba barayigenewe na Leta binyuze muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Bimwe mu byakozwe n’Inkomezabigwi 11/2023 zo mu Murenge wa Nemba, uza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’uko Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Vestine abivuga, harimo inzu ebyiri n’ubwiherero 10 byubakiwe abatishoboye, inzu eshatu n’ubwiherero butanu bwavuguruwe, hakorwa umuhanda, hanakorwa ubukanguramba bwo gusubiza abana mu ishuri.
Umuyobozi w’Akarere, arashimira izo Nkomezabigwi za Gakenke ku bikorwa zakoze, bizana impinduka ku mibereho y’abatuye Akarere ka Gakenke.
Umuhango wo gusoza ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi 11/2023, wabaye hirya no hino mu gihugu, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake.

Umukecuru Akizanye Lucie nyuma yo gushyikirizwa inzu mu muhango witabiriwe na Guverineri Mugabowagahunde, yashimiye Umukuru w’Igihugu
Urugerero rw’uyu mwaka wa 2023, rwatangiye ku wa 25 Nzeri 2023, rwitabirwa n’Intore 1535/1804.

Urubyiruko rusoje urugerero mu Murenge wa Nemba

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abasoje urugerero gukomeza ibikorwa biteza imbere abaturage