Gakenke: Bibukijwe ko isuku ihera ku mubiri no ku myambaro igakomereza aho batuye
Ku wa 29 Ugushyingo 2025, Mu Midugudu yose y’Akarere ka Gakenke abaturage bazindukiye mu muganda rusange usoza Ukwezi k’Ugushyingo, wibanze ku bikorwa by’isuku n’isukura.
Abitabiriye Umuganda rusange, basukuye imihanda migenderano, mu bigo nderabuzima n’amarerero, abatishoboye bubakirwa ubwiherero, basukura kandi inzira rusange n’ahantu hahurira abantu benshi, hanatoragurwa imyanda ahantu hatandukanye mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima baba ahantu hasa neza kuko iyo usa neza uharanira no kuba ahasa neza.
Ku rwego rw’Akarere wakorewe mu murenge wa Busengo, igikorwa cyitabiriwe n’abadepite barimo Hon Karinijabo Barthelemy, MUKAMPUNGA Epiphanie na KAREMERA Emmanuel, bari mu Karere mu bugenzuzi ku iterambere ry'imijyi, imiturire, imikorereshereze y'ubutaka
Nyuma y’Umuganda Hon Karinijabo Barthelemy yasabye abaturage kurushaho kuba intangarugero mu isuku kandi igahera mu rugo kuri buri wese.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, madame Uwamahoro Marie Thérèse, yasabye abitabiriye uyu muganda kugira Isuku umuco.
Ati: “Buri wese akwiye kurangwa n’isuku, murusheho kwimakaza isuku yo ku mubiri no mu ngo, mwoze amenyo, mugire ubwiherero bwujuje ibisabwa ari nako muryama ahasukuye hahesha ishema umunyarwanda.”
Umuganda rusange w’uyu munsi witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere, madame Mukandayisenga Vestine, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bahurije ku gusaba abaturage kwicungira umutekano, kunoza imiturire, batura ahatashyira ubuzima mu kaga no kubyaza umusaruro ubutaka barushaho kurangwa n’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda ari nako birinda amakimbirane yo mu muryango bakita ku burere bw’abana banirinda ibiyobyabwenge.


