Gakenke: Banki Nkuru yahagurukiye kongera umubare w’abagore bitabira serivisi z’imari hifashishijwe telefoni

Ku wa 04 Gicurasi 2025, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yakomereje mu Karere ka Gakenke ubukangurambaga bugamije gukangurira abagore gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe telefoni cyane ko hakirimo icyuho ugereranyije n’abagabo.

Ubu bukangurambaga bwateguwe mu rwego rwo kuzamura imibare y’abagore bakoresha serivisi z’imari hifashishijwe telefoni ‘mobile money’ no kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

Imibare ya BNR igaragaza ko abagore bakiri hasi mu gukoresha serivisi z’imari zikoreshejwe telefoni kuko bari kuri 72% mu gihe abagabo bari kuri 81%. Igaragaza kandi ko hari abagore barenga miliyoni badakoresha izo serivisi bityo ubwo bukangurambaga bugamije kugabanya icyo cyuho kikigaragara.

Ubwo bari mu Bukangurambaga mu Karere ka Gakenke, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, waganirije abaturage bo mu Karere ka Gakenke, yagaragaje ko ubwo bukangurambaga bugamije kugabanya icyuho kikirimo hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha serivisi z’imari.

Ati “Twasanze nubwo Abanyarwanda basigaye bakoresha uburyo bwa telefoni mu kwishyurana, twasanze ku bagore hakiri ikibazo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore ari bake mu gukoresha ubu buryo.”

 Yakomeje “Twatekereje uko twafasha abagore rero mu gihugu ngo bazamuke, ibintu twbonye harimo ko abagore batabona amafaranga buri gihe, konti zabo zidakora zigasnzira, cyangwa abagabo akaba ari bo biharira telefoni kuko umuryango uyitunze ari imwe. Izo ni zimwe mu ngorane.”

Meya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yashimye ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere abagore mu gukoresha servisi z’imari, yerekana ko buzatanga umusaruro kandi buzafasha abagore mu kuzamura ubukungu.

Ati “Turabona ko uyu mushinga uzatugirira akamaro kanini.”

Akarere ka Gakenke gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 389 muri bo 50,5% ni igitsina gore.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzaba bwageze mu turere twose duteganyijwe mu gihe cy’umwaka umwe kandi bwitezweho kuzamura imyumvire kuri serivisi z’imari.