Gakenke: Akanyamuneza ku baturage b’Umurenge wa Nemba bubakiwe ikiraro cyo mu Kirere
Akanyamuneza ni kose ku baturage b’Umurenge wa Nemba, nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere gihuza Umudugu wa Kiryamo mu Kagari ka Mucaca n’uwa Kanunga mu Kagari ka Gisozi. Bavuga ko kitarubakwa, abanyeshuri n’abandi bagenzi bahoranaga impungenge zo kwambuka umugezi Musange.
Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke na Bridge to Prosperty mu gihe cy’amezi abiri, gitwara asaga miliyoni 110Frw aho Akarere katanzemo 40%.
Uwiduhaye Kezia, avuga ko bari basanganywe ikiraro bikoreye mu bushobozi bwabo ariko iyo imvura yagwaga, amazi yakirengeraga bakabura uko bambuka.
Ati “Muri rusanga abaturage turishimye, tubonye ikiraro cyiza, nta mbogamozi tuzongera guhuza nazo. Icyo twari dusanganywe, abaturage bagwagamo ugasanga duhuye n’ibibazo.”
Uyu mubyeyi avuga ko hari nubwo abana bavaga kwiga imvura yaguye umugezi wuzuye, bakabura uko bambuka ariko ubu nta kibazo bazongera kugira.
Ntahorugiye Athanasi wo mu Mudugudu waMusange we yavuze ko ubu abaturage bakomeje kwishyimira ibyiza bemerewe n’umukuru w’Igihugu birimo iki kiraro bagereranya n’utudege tutagira umupilote ‘Drone’
Ati “Impamvu mvuga ko kudataha iyi Drone ari ukunyagwa zigahera, iyo tuvuye hakurya dushyaka kwambuka uyu mugezi, hari igihe tugwamo. Tugerageza kwishyiriraho ibiraro imvura yagwa amazi akabitwara kubera bidakomeye ariko ubu turi mu munyenga w’ikiraro kigezweho twubakiwe.”
Umuyobozi w'Akarere, Mukandayisenga Vestine, yashimye ubufataye bumaze igihe hagati y'Akarere na Bridge to Prosperty, yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibikorwa remezo bahabwa.
Yasabye by'umwihariko Komite ishinzwe gucunga no kwita kuri iki kiraro, kwifashisha ubumenyi bahawe mu kukirinda kwangirika.
Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’umuryango Bridge to Prosperty, ni kimwe mu biraro 10 biri kubakwa mu Karere ka Gakenke, byitezweho koroshya imigenderanire hagati y’abaturage bako.
reba Video
reba Amafoto
Bari basanganywe ikiraro kitagezaweho


