GAKENKE: ABITABIRIYE INAMA Y’IHURIRO RY’UBUMWE N’UBUDAHERANWA BASABWE KUDATATIRA IGIHANGO CY’UBUNYARWANDA
Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, Mu Karere ka Gakenke habereye inama y’Ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa, abayitabiriye basabwa gusubiza amaso inyuma, tukareba ibyafashaga Abanyarwanda kudatatira Igihango cy’Ubunyarwanda, tugakomeza kubyubakiraho no muri iki gihe.
Ni inama yabaye mu Kwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Indangagaciro na Kirazira, isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.

Yitabiriwe n’Intuma za Unity Club, Abadepite bavuka muri aka Karere, abagize Inama y’umutekano itaguye, Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Abahoze ari Abayobozi, Abayobozi b’Ibitaro, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi batumirwa.
Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere madame Mukandayisenga Vestine yavuze ko ari "Umwanya mwiza wo guhuza abayobozi mu byiciro bitandukanye kugira ngo twisuzume, turebe aho tugeze mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa nyuma y’imyaka irenga 30 tuvuye mu bihe by’amage u Rwanda rwanyuzemo"

Bimwe mu byo kwishimira mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Gakenke byagarutsweho harimo:
· Imanza za gacaca zose zararangijwe
· Buri mwaka hakorwa Isuzuma rigaragaza uko ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa bihagaze
· Akarere gafite Abarinzi b’igihango ku nzego zose.
Mu butumwa yatanze, Umushyitsi mukuru Senateri Nyirasafari Espérance wari uhagarariye Unity Club, yavuze ko Insanganyamatsiko yatoranyijwe yibutsa ko mu mateka y’Abanyarwanda, Indangagaciro na Kirazira zabaye ishingiro ry’Ubumwe bwabo.

Ati “Ni ngombwa rero gusubiza amaso inyuma, tukareba ibyafashaga Abanyarwanda kudatatira Igihango cy’Ubunyarwanda, tugakomeza kubyubakiraho no muri iki gihe. Ubumwe bw’Abanyarwanda ni ubuzima bwa buri munsi bw’Igihugu. Niyo mpamvu mu mibereho yacu ya buri munsi, dusabwa gukomeza guha agaciro Ubunyarwanda buduhuza, bukatugira abo turibo.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka, aho muri 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 tugera kuri 94.7%. Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2023 bugaragaraza kandi ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego buri ku kigero cya 92%.

Nyuma y’iyi nama, Urubyiruko rufatanyije n’Akarere ka Gakenke mu gikorwa cyo kugororera inka y’Ubudaheranwa, umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge.


Umwanditsi: NSENGIMANA Evariste