Gakenke: Abavuzi b’amatungo bo mu Mirenge itanu bashyikirijwe moto zizabafasha kunoza serivisi

Ku wa 29 Ukuboza 2025, abavuzi b’amatungo bakorera mu Mirenge umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zʼumukamo mu Rwanda (RDDP2) ukoreramo mu Karere ka Gakenke, bashyikirijwe moto nshya eshanu zizabafasha guha aborozi bo mu Karere serivisi inoze kandi yihuse.

Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Akarere cyitabirwa n’umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François, abakozi bo mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abakozi ba Heifer Rwanda ishyira mu bikorwa gahunda ya RDDP2.

Umuyobozi w'Akarere Madamu Mukandayisenga Vestine yasabye abahawe moto kuzifashisha mu kunoza serivisi zihabwa aborozi bose, hagamijwe kongera mu bwinshi no mu bwiza, umusaruro w'ubworozi. 

Umushinga uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi (IFAD) ugashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Heifer Rwanda.

Mu Karere ka Gakenke uyu mushinga ukorera mu Mirenge ya Rushashi, Ruli, Coko, Minazi na Muyongwe hakaba hamaze korozwa abaturage basaga 100.