Gakenke : Abaturage b’umudugudu wa Busaro barishimira ibiro by’umudugudu biyubakiye bifite agaciro ka 5.775.000 frw
Abaturage b’Umudugudu wa Busaro, Akagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi barishimira inyubako y’ibiro by’Umudugudu n’irerero ry’abana b’inshuke yuzuye itwaye agera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5.775.000 Frw).
Nk’uko babitangarije umunyamakuru wa Imbarutso.com, ngo ni inyubako bakesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuko mu kubaka iyi nyubako ngo bahereye ku nkunga y’ubudehe bahawe bakayiguramo ikibanza, ubundi begeranya inkunga yabo uko buri wese yifite n’imbaraga zabo mu buryo bw’umuganda.
Umuturage witwa Sibomana Ildephonse yagize ati ” Intambwe yacu nk’abaturage ntigomba gusubira inyuma ahubwo tugomba kurushaho kwiteza imbere cyane ko ibikorwa tuba dukora ari twe bifitiye akamaro. Iyi nyubako rero turayishimiye kuko izadufasha byinshi kuko n’abana bacu b’inshuke bazayigiramo.”
Mugenzi we Mukasharangabo Appolinarie we yagize ati ” Twishimiye ibikorwa twakoze kubera gushyira hamwe kwacu. Bityo, tukaba tugomba gufata neza iyi nyubako yacu kuko twajyaga tubura aho dukorera inama igihe cy’imvura cyangwa izuba. Twe, twahiguye n’ intango twayiteretse , ibintu byose ni uburyohe ahubwo twifuza ko Umuyobozi w’Akarere kacu ka Gakenke cyangwa Guverineri bazadusura tukabiratira iyi nyubako yacu.”
Umukuru w’Umudugudu wa Busaro, Bwana Ntezimana Dominique yabwiye Imbarutso.com ko batazatezuka ku ngamba bafashe zo kwishakira ibisubizo mu bibazo bahura nabyo nk’abaturage b’umudugudu wa Busaro.
Ygize ati ” Nk’uko twabyiyemeje mu Mudugudu wacu wa Busaro, ntitugomba kwirara ngo twagezeyo ahubwo tugomba gukomeza kuba bandebereho no mu bindi bikorwa byose by’iterambere, cyane ko n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yatwijeje ubujyanama nk’abaturage b’umudugudu w’intangarugero mu Murenge mu gushyira mu bikorwa inama batugira. Ahubwo turateganya ko mu kwezi kw’Ukuboza tuzitabira ya marushanwa ya Polisi dutanga iyi nyubako yacu kandi turizera tudashidikanya ko igikombe tuzagitwara , tukongera guhurira hano nk’abaturage twishimira icyo gikombe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Bwana Nkurunziza Jean Bosco yashimiye abaturage b’Umudugudu wa Busaro ku bw’igitekerezo cyiza bagize cyo kwiyubakira ibiro by’Umudugudu ndetse n’irerero ry’abana b’inshuke kuko ngo bigaragaza ikimenyetso cy’uko bumva inama bahabwa kandi bakazishyira mu bikorwa , ari naho yahereye abizeza ubufatanye , ibyo we yise ” igihango” bagiranye.
Yagize ati ” Ku bw’ikimenyetso nk’iki, biragaragara ko inama mugirwa muzumva kandi mukazishyira mu bukorwa. Kubera igikorwa cy’indashyikirwa nk’iki mwagezeho, mbemereye kubabera umujyanama wihariye kuko ibi binyeretse ubufatanye n’igihango tugiranye cyane ko abishyize hamwe nta kibananira.”
Nkurunziza yakomeje asaba abaturage b’Umudugudu wa Busaro gukomeza kurangwa n’imikorere myiza, bubahiriza gahunda za Leta, birinda cyane cyane ko umudugudu wabo warangwamo bwaki n’imirire mibi, amavunja cyangwa se amakimbirane, bityo asoza abizeza ubuvugizi ku nkunga yo kunoza iyo nyubako hongerwamo ibibura harimo n’ibikoresho ndetse n’ubufasha kubatishoboye.
Yagize ati ” Ndabasaba gukomeza kuba intangarugero mu Murenge wose wa Gashenyi kuko kugeza ubu nta Mudugudu n’umwe urabahiga mu bikorwa byose. Ku bw’ iyo mpamvu, ndifuza ko mutasubira inyuma mu bumwe n’ubufatanye byanyu, mwirinda ko mwarwaza bwaki, amavunja, imirire mibi cyangwa ngo murangwe n’amakibirane. Ni nayo mpamvu nanjye mbijeje ubuvugizi kugira ngo ibikibura kuri iyi nyubako harimo n’ibikoresho bizaboneke kandi vuba.”
Mu gusoza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Bwana Nkurunziza yabwiye abaturage ko abatishoboye bari muri uyu Mudugudu bagomba kugana Umurenge kugira ngo buri wese abone inguzanyo y’ibihumbi ijana(100.000 Frw) ku nyungu y’ibihumbi bibiri gusa ku mwaka. Aya ngo akaba ari amafaranga abaturage bose batishoboye bemerewe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame ngo nabo bikure mu bukene.
Uyu mudugudu wa Busaro wuzuye utwaye agera kuri miliyoni eshanu na magana arindwi mirongo irindwi na bitanu ( 5.775.000 Frw) ngo niwo wa mbere wubatswe mu Midugudu 38 igize Umurenge wa Gashenyi ndetse ngo ukaba ntaho uhuriye n’ibiro by’Akagari ka Rutenderi. Aha akaba ari naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Nkurunziza Jean Bosco yahereye avuga ko agiye gusaba Njyanama y’aka Kagari n’abakozi bako bakazajya gukorera urugendoshuri mu Mudugudu wa Busaro bakaganira n’abaturage bawo.