Gakenke: Abaturage biyubakiye umuyoboro ukemurira ikibazo cy’ibura ry’amazi ingo zisaga 150

Mu 2023 ni bwo abaturage bo mu Murenge wa Minazi, Akagari ka Gasiho, Umudugudu wa Kabarima batangije umushinga wo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, kuko bayabonaga kure ku masoko karemano, bikababera imbogamizi zirimo n’izo kwimakaza isuku. 

Muri uwo Mudugudu, hubatswe umuyoboro w’amazi ufite imirongo itatu ireshya na Kilometero 3.5 irimo umwe ureshya na 1.4 km, 0.9 km na 1.2 km, igezwa ku ngo 157. 

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabarima, SIMUKEKA Gaspard, avuga ko umushinga watewe inkunga n’abaturage ubwabo, batanga 1.450.000 Frw yaguzwe amatiyo, banakora imiganda yo gucukura ahanyuzwa amatiyo. Wabafashije gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, dore ko bayakuraga kure kandi hateye ubwoba kuhajya.

Ati “Twari dufite ingorane nk’ebyiri cyangwa eshatu. Iya mbere nk’abana kujya kuvoma mu gitondo bari bujye kwiga, byavagamo impamvu yo kuba basiba ishuri kuko bavuye ku mugezi bakerewe.”

Batariyubakira uwo muyoboro, Ababyeyi bavaga mu mirimo y’ubuhinzi bakarushywa no kujya kuzana amazi ngo bashake ifunguro ry’abagize umuryango.

Ati “Byagera mu gihe cy’umugoroba bwo bikaba ikibazo kuko umutekano w’inzira banyuraga bajya kuvoma utabaga wizewe, bashobora guhura n’ingorane zo kuba bafatwa ku ngufu cyangwa hakagira urundi rugomo bakorerwa.”

Uwimana Domithile, umwe mu baturage batuye muri uwo Mudugudu niwe wagejeje igitekerezo ku muyobozi w’Umudugudu cy’uko bashaka uburyo bwo kwiyegereza ayo mazi.

SIMUKEKA yabitekereje yumva birashoboka ndetse ajya kugenzura aho isooko yafatirwaho iherere mu rutare ruri mu musozi, abonye bishoboka atumiza inama n’abaturage bose, baganira ku buryo ayo mazi yabegera babigizemo uruhare nabo barabyumva, batangira umushinga gutyo.

Uwimana Domithile ati “Ubu turavamo nta kibazo, kandi amazi aratwegereye kandi bitatuvunnye, ubu isuku, gufura biratworohera kubera mazi meza twabonye.”

Umushinga wongereye amazi meza, isuku n’isukura biriyongera, ndetse n’amatungo abona amazi. Kubera ibi, ku wa 28 Gashyantare 2026, Umudugudu wa Kabarima wahawe igihembo cy’Isuku.

Abatuye uyu Mudugudu, bafite intego yo gukomeza kwagura umushinga wabo, abaturage bose bakabona amazi ndetse bakubaka ibigega bikusanya amazi, ufite ubushobozi akayageza mu rugo iwe.

  Kanda hano urebe VIDEO