Gakenke: Abaturage bishimiye umuriro bahawe ukomoka ku mirasire y’izuba
Abatuye mu Karere ka Gakenke baratangaza ko bafitanye umubano mwiza na Polisi y’Igihugu. Ni nyuma y’aho bahawe imirasire y’izuba kuri uyu wambere tariki ya 14 Ugushyingo2022 aho bashimangira ko baciye ukubiri n’icuraburindi ry’umwijima.

Ni abaturage bavuga ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bari bafite, byabagiragaho ingaruka. Mu kanyamuneza kenshi bakiranye yombi imirasire y’izuba bahawe aho bashimangira ko igiye kubahindurira imibereho.

Mu Murenge wa Gakenke hatanzwe imirasire y’izuba 65, mu gihe mu Mirenge yatoranyijwe mu Karere kose hazatangwamo isaga 370. Aba baturage bavuga ko kuba Polisi y’Igihugu igira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abo byatumye barushaho kuyiyumvamo.

Uruhare rwa Polisi mu guhindura imibereho y’abaturage runashimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney.

Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko muri iyi minsi mu Karere ka Gakenke hari gushyirwa imbaraga zifatika mu kwegereza umuriro w’amashanayarazi abaturage.

Usibye kwegereza umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abaturage, Polisi y’Igihugu ishami rya Gakenke bari no kubaka umudugudu ugezweho wa Kagano ugizwe n’inzu esheshatu mu Murenge wa Muzo.
Gikwerere Patrick