Gakenke : Abaturage barishimira ikorwa ry’Umuhanda Gakenke Centre–Nemba

Ni umuhanda wa Kilometero ebyiri na metero ijana na mirongo itanu (2.15 Km) uva mu isantere ya Gakenke ukagera ku Kibuga cy’umupira cya Nemba. Abawukoresha biganjemo abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga bitandukanye bose bahuriza ku kuba ngo ugiye gukuraho inzitizi bahuraga nazo zirimo kwangirika mu gihe cy’imvura ndetse n’umucucu wagaragaragamo mu gihe cy’izuba, ibizabafasha mu kwihuta mu iterambere.

Nkurunziza venuste, aragaragaza inyungu yiteze ku iy’ubakwa ry’uy’umuhanda.Ati : ”Uy’umuhanda uje ukenewe kuko n’umara kuzura rwose tuzakorera amafaranga menshi bityo twiteze imbere, kubera ko nta binogo cyangwa umucucu bizaba birimo abagenzi baziyongera bityo natwe tubone amafaranga menshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,  Madamu Mukandayisenga Vestine yashimagiye ko uzagirira akamaro kanini abaturage bidasize Umujyi wa Gakenke.
Yagize ati : ”Uretse kuba uy’umuhanda uzatuma Umujyi wa Gakenke ugaragara neza, uzanatuma umujyi ugira isuku, twifuza ko n’abawuturiye bazagira amasuku ku mazu yabo binyuze mu gushyira amapave imbere ndetse no gutera amarangi kugira ngo harusheho gusa neza kuko ari igikorwaremezo cyabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yavuze kandi ko hari n’umukoro yatanze ku bawukoresha ndetse n’abawuturiye.
Ati : ”Twifuza ko abatuye aho wanyujijwe kuzawufata neza binyuze mu gufata amazi ndetse n’ibindi, bakanawubyaza umusaruro binyuze mu kuwukoresha yaba abamotari, abanyonzi ndetse n’abandi..”.

Uy’Umuhanda Gakenke Centre-Nemba ungana na Kilometero ebyiri na metero ijana na mirongo itanu (2.15 Km), igice kimwe gikomeje ku bitaro bya Nemba, ikindi kigera ku kibuga cy’umupira cya Nemba, ukunze gukoreshwa n’abava muri Centere ya Gakenke bajya ku Bitaro Bikuru bya Nemba, kuri Paruwasi ya Nemba, abanyeshuri bajya kwiga ku bigo by’amashuri biherereye mu Murenge wa Nemba ndetse n’ahandi.