Gakenke: Abasenateri basuye umushinga wo kubaka urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo II (AMAFOTO)

Ku wa 22Gicurasi 2025, Madame Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine arikumwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange, Bwana Ntoranyi Dieudonne, bakiriye itsinda ry’Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda [Hon Fulgence Nsengiyumva na Hon MUKABARISA Donathile], basuye umushinga wo kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo II.

Muri iki gikorwa cyanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’Umutekano, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), Abahagarariye Intara y’Amajyaruguru, abakozi ba Kompanyi yubaka uru rugomero.

Babanje kubasobanurira incamacye y’ibice birugize, bafata n’umwanya wo kubisura, bishimira aho imirimo igeze, aho bagaragaje ko imirimo igeze ku kigero cya 47,72%.

Nyuma yo gusura uru rugomero, baganiriye n’abaturage batuye mu nkengero z’aho ruri kubakwa, babagezaho ibibazo n’ibyifuzo bifuza ko babakoreraho ubuvugizi