Gakenke: Abarimu basabwe kwishakamo ibisubizo bifasha abataye ishuri kurigaruka kandi bagatsinda
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine yasabye abarimu yabwiye abarimu ko bimwe mu bibazo bikibangamiye ireme ry’uburezi harimo abana bava mu ishuri barangije kwiga, abasaba kugira uruhare rufatika mu gukumira ko barivamo no kugarura abarivuyemo kandi bagatsinda.
Ubu butumwa yabutanze ku wa 12 Ukuboza 2025, ubwo yifatanyaga n’abarimu bo mu Murenge wa Mataba mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “UBUREZI NI UMWUGA USABA UBUFATANYE”
Madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko abarimu bakora umurimo ukomeye, w’agaciro kandi usaba ubwitange, yibutsa abawukora ko bakwiye kureka kwiremaza bawutesha agaciro.
Ati “Mwarimu ararera uR wanda, mufite abana b'Igihugu mu biganza byanyu, mufite Igihugu mu biganza byanyu. nta muntu uri hano utaranyuze imbere ya mwarimu, ubwitange mwarimu asabwa, nimubugire. Dufatane urunana, niba umwana atangiye ku ishuri bikubabaze...Mwireme aho kwiremaza, mwirebe mwishakemo ibisubizo abana tubabone bose biga kandi batsinde.”
Madamu Mukandayisenga Vestine yanasabye abarimu gutanga umusaruro bakareka amatiku, kwimakaza isuku no guharanira ko agaciro bafite mu muryango nyarwanda kadatakara.
Umwe mu barimu bari bitabiriye ibi birori, yavuze ko impanuro bahawe bagiye kuzishyira mu bikorwa, bakundisha abana ishuri, birinda kubahahamura ahubwo bakarema ubushuri buzatuma umwana uje kwiga aba yumva yisanga nk’uko yisangaga mu muryango we.

