Gakenke: Abanyeshuri b’abakobwa 40 basoje amasomo mu kigo Our Sisters’ Opportunity bashikirijwe impamyabushobozi
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022, mu Karere ka Gakenke habereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri b'abakobwa 40 basoje amasomo mu Kigo "Our Sisters' Opportunity", cyashinzwe ku bufatanye bw'Akarere ka Gakenke n'Umufatanyabikorwa Uwamahoro Delphine.

Urwo rubyiruko rw'abakobwa 40 rwasoje amasomo mu Kigo "Our Sisters' Opportunity" , rwiganjemo abacikirije amashuri biturutse ku mpamvu zitandukanye, rukaba rwarahawe amasomo y'ubumenyingiro atandukanye, arimo guhanga imideli, kwihangira imirimo n'ikoranabuhanga.

Uwambajimana Vestine, umwe mu barangije muri “OSO” ahamya ko bigishijwe guhanga imideri aribyo Fashion Design, Entrepreneurship, ubumenyingiro (Life Skills), imiyoborere n'ikoranabuhanga. Ibyo bikazabafasha kwiteza imbere.

Kimwe n’abandi bagenzi be basoje aya masomo y’ubudozi, bahamya ko ubumenyi bahigiye buzabafasha kubahindurira ubuzima nabo bagatanga akazi bagenzi babo.

Uwamahoro Delphine washinze umuryango Our Sisters' Opportunity (OSO ) avuga ko ashyize imbere icyazamura umukobwa wo mu cyaro. Agaragaza ko nubwo guhanga imideri y’imyambarire muri Gakenke byatangiye bigoye ariko ubu biri kugenda neza.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney yashimiye abanyeshuri bize muri “OSO” abasaba gukoresha ubumenyi bahawe ku isoko ry'umurimo barushaho kwiteza imbere bakora byinshi kandi byiza.

Guverineri w’Intara y'Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille yasabye uru rubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe n’amahirwe igihugu gikomeje kubaha, bakirinda uwabashora mu bishuko bibangiriza ubuzima.
Guverineri yasabye kandi uru rubyiruko guzasangiza ubumenyi rwahawe urundi rubyiruko rutabonye aya mahirwe.
Guverineri arashimira cyane Umuyobozi w'Ikigo 'Our Sisters' Opporruniry' wahuje uru rubyiruko rw'abakobwa rwahuye n'ibibazo bitandukanye, rugashobora guhabwa ubumenyi buzarufasha kwiteza imbere no guhindura amateka y'imibereho yarwo ikaba myiza.


Umuryango Our Sisters' Opportunity (OSO ) watangiranye n’Abakobwa 48 bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gakenke barimo 32 babyariye iwabo, abafite ubumuga n’abari mu cyiciro cy’abatishoboye bafashwa na Leta. Ariko abashoboye kurangiza amasomo yamaze amezi 14 ni abagera kuri 40.
Gikwerere Patrick