GAKENKE: ABANYAMAKURU BAREMEYE INKA IMIRYANGO 10 Y’ABACITSE KU ICUMU

Ku wa 16 Gicurasi 2025, Abagize Ihuriro ry’Amashyirahamwe ry’Abanyamakuru bakorera mu Rwanda, baremeye inka imiryango 10 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gakenke.

Babanje kuganira n’Ubuyobozi bw’Akarere ku mpamvu bagize igitekerezo cyo kuremera Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma, bunamiye, banashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gakenke, ruruhukiyemo imibiri 1889.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Solange Ayanone yavuze ko ‘Itangazamakuru ryagize uruhare mu gusenya Igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko abarikora ubu bagomba kugaragariza itandukaniro mu bikorwa bicyubaka birimo nk’icyi cyo Kuremera abayirokotse.”

Umuyobozi w’Akarere, Madame Mukandayisenga Vestine, yavuze igikorwa cyo kuremera abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kibaye igihango hagati y’Abanyamakuru n’Akarere ka Gakenke.”

Ati “Baje kudufasha mu kuremera muri gahunda y’Igihugu ya Girinka Munyarwanda. Kugira ngo umuntu aguhe inka, mu muco Nyarwanda ni igihango, ubu mugiranye igihango n’abaturage beza b’Akarere ka Gakenke.”

Yanabasabye gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kuremerwa, Kuradusenge Jeanne wo mu Murenge wa Karambo yavuze ko inka izamufasha mu rugendo rw’iterambere ry’umuryango, ikamworohereza kubona amata, ifumbire n’amafaranga, akabasha kugura ibindi azakenera.

Kanda hano Urebe andi andi mafoto