Gakenke: Abana basaga ibihumbi 88 batangiye gukingirwa imbasa

Nyuma y'uko indwara y'imbasa yongeye kugaragara mu bihugu by'ibituranyi, mu Karere ka Gakenke ababyeyi barashima ko abana babo batangiye kuyikingirwa mu rwego rwo kubarinda ingaruka zayo.

Abana bakingirwa  imbasa ni abakivuga kugera ku batarengeje imyaka 7, buri mwana agahabwa ibitonyanga bibiri. Ababyeyi bishimiye ko abana babo batangiye gukingirwa.

Mu Karere ka Gakenke hari abajyanama b'ubuzima batatu  bashyizwe muri buri site igizwe n'Umudugudu nibura urenze umwe, bakaba bagera kuri buri rugo. Bavuga ko nta mwana uzacikanwa.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madamu Uwamahoro Marie Thérèse asaba ababyeyi kuzitabira gukingiza abana kuko inkingo zihari.

Iki cyiciro cya mbere cyo gukingira abana indwara y'imbasa kizamara icyumweru , mu kwezi kwa 9 bakazahabwa dose ya kabiri.  Biteganijwe ko mu karere ka Gakenke hazakingirwa abana basaga ibihumbi 88.