Gakenke: Abakozi basabwe gutanga umusanzu ufite ireme mu bikorwa biganisha ku iterambere ry’Abaturage

Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Vestine, yasabye abakozi bakorera ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugali, gukomera mu ngamba zitanga umusanzu ufite ireme ufasha ibikorwa byo kubaka Akarere gafite icyerekezo kiganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’Abaturage.

Hari mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke ku ri uyu wa 12 Ugushyingo 2025.

Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe ingingo zinyuranye zirimo icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rw’Akarere mu kukigeraho, ingamba zo gukangura gahunda za Leta zititabirwa uko bikwiye, ingamba zo kuzamura imisoro yinjizwa n’Akarere, ibiranga serivisi nziza n’ingamba zo gusigasira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko buri umukozi akwiye gukora akazi aharanira kugera ku gikorwa kizagira umumaro abaturage mu gihe kirekire, aho gukora acunganwa n’uko Ukwezi gushira akabona umushahara.

Muri iyi nama abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, bibukijwe Inshingano z'urwego rw'Akagari inshingano bafite arizo: gukora ubukangurambaga:Gukundisha abaturage ikintu cyose Leta ikeneyemo umusanzu w'abaturage gukusanya no gutanga amakuru afite ireme no gutanga serivisi inoze.

Umuyobozi w’Akarere ati “Kwihutisha serivisi niryo hame rya mbere rya serivisi nziza. Niba udashobora kwihuta, tukavuga ngo kubona uruhushya rwo kubaka ku muntu wujuje ibisabwa ni iminsi ibiri, wowe ukarutinza, ukarenzaho icyumweru. Uri hasi.”

Abitabiriye iyi nama batanze ibitekerezo bishimangira ko bagiye guhindura imikorere, bagafasha Akarere kugenda no kugera ku cyerekezo cy’Igihugu, baharanira ko abaturage bagera ku iterambere n’imibereho myiza.