GAKENKE: ABAKOBWA 95 BASOJE AMASOMO MU KIGO OUR SISTERS’ OPPORTUNITY BASABWE KUBA UMUSEMBURO W’IMPINDUKA

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yasabye abakobwa 95 basoje amasomo mu kigo “Our Sisters’ Opportunity” kwifashisha ubumenyi bahakuye bahanga imirimo mishya izabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange.

Ku wa 30 Kanama 2024 nibwo aba bakobwa barimo abakomoka mu miryango itishoboye, abacikirije amashuri, ababyariye iwabo n’abafite ubumuga bashyikirijwe impamyabushobozi.

Ni ibirori byaberye mu Karere ka Gakenke aho iri shuri riherere, byitabirwa n’abafatanyabikorwa baryo, ababyeyi, inshuti z’aba banyeshuri n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yabasabye kwirinda ingeso mbi bagaharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Ati “Ntituzumve yuko waje aha ufite umwana, uvuye aha wize kugira ngo witeze imbere, ejo tukumva ngo wongeye watwaye indi nda. Mumenye kwihagararaho, mumenye kuvuga oya, mwishakemo ibisubizo bibafasha mu rugendo rwo kwiteza imbere, ubuyobozi bwite bwa Leta burabashyigikiye."

Umuyobozi wa Our Sisters’ Opportunity, Uwamahoro Delphine, yavuze ko mu masamo bahabwa banabategura mu rugendo rwo kwihangira umurimo.

Ati “Iyo turangije kubigisha guhanga udushya, tubigisha ubucuruzi bwimbitse, bamara umwaka tukabaha igishoro kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo bize, biteze imbere, bateze imbere imiryango yabo n'Igihugu muri rusange.”

Tuyizere Leoncie, wari uhagarariye bagenzi be yashimiye ababyeyi, abarezi n'abayobozi bagize uruhare mu myigire yabo, asobanura ko kwiga muri iki kigo byabahinduriye ubuzima.

Ati "binyuze mu bumenyi dufite twiteguye kuba impinduka nziza tugafasha bagenzi bacu batagize amahirwe yo kugera aho tugeze"

Amwe mu masomo y'ubumenyingiro atangirwa muri iki kigo cyashinzwe 2019 harimo guhanga imideli, kwihangira imirimo ikoranabuhanga n’ibindi.

Umwanditsi: Evariste Nsengimana