Gakenke: Abahinzi b’ibigori biteze umusaruro mwinshi bitewe n’imvura yaguye neza n’inyongeramusaruro baboneye ku gihe

Abahinzi b’ibigori bo hirya no hino mu Karere ka Gakenke baragaragaza icyizere cyo kubona umusaruro mwiza muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025A, babikesha imvura yaguye neza ndetse no kuba barahawe inyongeramusaruro z’ubuhinzi ku gihe.

Ni ubuhamya butangwa n’abahinzi bo mu gishanga cya Rusasa na Nyarutovu, byo mu Mirenge ya Mugunga na Rusasa, aho imirima myinshi y’ibigori biri hafi gusarurwa, bigaragaza icyizere cy’uko bazabona umusaruro uhagije.

Mukandayisenga Emerance, umwe mu bahinzi b’ibigori wo mu Murenge wa Rusasa, yavuze ko abona umusaruro ushobora kuzaruta uwo yari asanzwe abona.

Ati  “Uyu mwaka umusaruro ushobora kuzaba utandukanye n’iyabanje. Imvura yaguye ku gihe, Leta iduha ifumbire n’imbuto z’indobanure. Nditeze kubona umusaruro wikubye kabiri ugereranyije n’uwo nabonye umwaka ushize.”

Habimana Anastase wo mu Murenge wa Mugunga, yavuze ko iki ari kimwe mu bihembwe bishobora kuzagira umusaruro mwiza. 

Ati “Umurima wanjye urimo ibigori biteye ubwuzu, nta kibazo cy’ifumbire cyangwa indwara n’udukoko nagize nk’uko byari bisanzwe.”

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abahinzi gushyira imbaraga mu gutangira gutunganya ubwanikiro hagamijwe gucunga no kubungabunga umusaruro, kugira ngo uzabonerwe isoko kandi ku giciro cyiza.