Gakenke: Abagore bo mu Mirenge ya Gakenke, Mataba na Nemba biteje imbere babikesha kuboha agaseke
Abagore bo mu Mirenge ya Gakenke, Mataba na Nemba bavugako biteje imbere babikesha kuboha agaseka aho mu Murenge wa Gakenke bamaze kuba abanyamuryango 16 bamwe muribo bakaba bamaze kwigurira inka ndetse n’amasambu babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko niwe watugejeje ku iterambere.

Mukamana Angelique utuye mu Murenge wa Gakenke avuga ko yatangiye kuboha agaseke afite imyaka 14 ubu akaba afite imyaka 28 akaba amaze kwigurira inka 2 ndetse n’amasambu akaba yarikoreye ndetse n’Ubukwe (Mariage).
Mukamana Angelique yakanguriye abandi bagore bicaye mu rugo batagira ikintu bakora gushishikarira kwiga ikintu runaka kibafitiye umumaro.
Mushakamahoro avuga ko kuboha igiseke byamugiriye akamaro kubera ko yabashije kwigurira inka ayiguze ibihumbi 130 ndetse akaba abasha kujya mu kibina aho atanga ibihumbi 11 buri kwezi hamwe no kwigurira amasambu 2.
Muhayimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Kamubuga avuga ko mbere ataratangira gucuruza agaseke yari mu icuraburindi, avuga ko igihe gito amaze acuruza amaze kwiteza imbere.
Abagore bo mu Mirenge ya Gakenke, Mataba na Nemba batangiye kuboha agaseke kamwe bakagurisha hagati y’amafaranga 800-1000 ubu bakaba bagurisha igiseke 1 ku mafaranga y’u Rwanda 1500.
Gikwerere Patrick