Gakenke: Abagize Inama ya WASH bemeranyije kwihitisha imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage

Ku wa 30 Ukuboza 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke hateraniye inama ya Komite ishinzwe imicungire y’amazi, isuku n’isukura yo ku rwego rw’Akarere (WASH), hagamijwe kunoza gahunda y’imicungire y'imyanda, gukurikirana imishinga y'amazi iri kubakwa, guha amazi ibigo bitandukanye no kumenya ibibazo binyuranye biri mu micungire y'amazi n’imyanda.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yari yitabiriwe n’abakozi bashinzwe ubutaka ku rwego rw’Imirenge.

Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe ingingo zinyuranye zirimo kugena uko abatuye muri Centre ya Gakenke babona uburyo bwo gukusanya imyanda mu buryo bwihuse mu gihe hategerejwe ikimoteri rusange cya Musanze.

Hagaragajwe kandi ko mu bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura n’Akarere ka Gakenke hagomba kwigwa uburyo bw’imicungire y’amazi mu isuko rya Gakenke ndetse hagakomeza ubukangurambaga ku micungire y’amazi n’imyanda mu Mirenge.

Abitabiriye iyi nama kandi bemeje ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu kigomba kwihutisha kugeza amashanyarazi kuri pompe ya Bushyombori kugira ngo umushinga watangiye ugere ku ntego zawo.

Bunguranye ibitekerezo kandi banafata ingamba ku buryo bwo kwihutisha gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage b’Akarere ka Gakenke

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yasoje inama yifuriza abitabiriye umwaka mushya muhire wa 2026, anabasaba kuzakomeza kwihutisha serivisi mu bijyanye n’imicungire y’imiyoboro y’amazi no kubashinzwe gucunga imyanda mu Karere ka Gakenke.