ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE BASABWE GUHANGA IMIRIMO MISHYA IFASHA URUBYIRUKO KWIKURA MU BUKENE
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame MUKANDAYISENGA Vestine, yashimye umusanzu w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, abasaba ubufasha bwihariye mu guhanga imirimo mishya, kurwanya igwingira ry’abana no guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.
Ubu butumwa Madame MUKANDAYISENGA Vestine, yabugarutseho ku wa 30 Kanama 2024 ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF).
Ni imurikabikorwa ry’iminsi 4 ryabereye muri centre ya Gakenke, guhera tariki 27 kanama 2024 kugera ku wa 30 Kanama 2024, rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu’.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame MUKANDAYISENGA Vestine, yabwiye Abafatanyabikorwa mu Iterambere ko muri aka Karere kimwe n’ahandi mu Gihugu, ibipimo bikigaragaza ko hari abana bagwingiye.
Ati “Turacyafite rero urugendo, abafatanyabikorwa mwese mugire icyo mukora kuri iyo ngingo. Mwongere mukoreho kandi birashoboka ko twazagera aho twifuza.”

Madame MUKANDAYISENGA Vestine, yavuze ko Leta yihaye Intego yo guhanga imirmo mishya kandi ko ibyo bitagerwaho Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ntacyo bakoze.
Ati “Dukeneye imirimo ihagije kugira ngo uru rubyiruko rwacu, rwubake Gakenke y’ahazaza. Ikindi ni uko mu guhanga imirimo tugomba guteza imbere ibikorerwa iwacu, niyo mpamvu twashimye ababitangiye kandi baje kubitwereka muri iri murikabikorwa.”
Umuyobozi wa DJAF mu Karere ka Gakenke HAFASHIMANA Valens yavuze ko iri murikabikorwa ari imwe mu nkingi z’imiyoborere myiza aho buri wese asabwa kugaragaza ibyo akora ndetse ashimira buri wese warigizemo uruhare kugira ngo rigende neza.

Shimirwa David, wari uhagarariye ikigo MEGI gikorera amatara mu Karere ka Gakenke, wanavuze mu izina ry’abamurikaga ibikorwa, yashimiye ubufatanye buri hagati y’Akarere, avuga ko butanga icyizere ko hari byinshi kandi byiza bizagerwaho birimo kuzamura imibereho y’abaturage, guhanga imirimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Guverinoma yemeje gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) igaraza ko mu myaka itanu iri imbere mu Rwanda hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Leta yiyemeje kandi ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n’imirimo. Urwego rw’ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.


Umwanditsi: Evariste Nsengimana