Gakenke: Abafatanyabikorwa basabwe gukomeza kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage

Ku wa 22 Nyakanga 2025 ubwo mu Karere ka Gakenke hafungurwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Akarere, abikorera n’abafatanyabikorwa b’Akarere baryitabiriye basabwe gukomeza ibikorwa bigira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 13 ryateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gakenke ‘JADF Terimbere Gakenke' n'ubuyobozi bw'aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Vestine yavuze ko Akarere kabona kandi kagaha agaciro uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu kuzamura ibipimo birimo ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubukungu muri rusange. 

Yavuze kuri bimwe mu bipimo Akarere ka Gakenke gakomeje kuza imbere kandi bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa birimo Ejo Heza, aho Umwaka ushize w’Ingengo y’Imari 2024-2025 kari ku mwanya wa Kabiri mu Gihugu, Kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu Kwivuza, kari ku mwanya wa mbere mu Gihugu, mu mitangire ya serivisi Akarere kageze hejuru ya 82%.

Ati “Twifuza ko Akarere ka Gakenke dukomeza kuzamura ibipimo tubifatanyije namwe. Ubwo rero abikorera namwe bafatanyabikorwa b’Akarere, mukomeze mufasha abaturage, uru rugendo turujyanemo.”

Madamu Mukandayisenga Vestine yanaboneyeho umwanya wo gushimira buri mufatanyabikorwa witabiriye iri murikabikorwa.

Ati “Ndashimira abafatanyabikorwa mwitabiriye iri murikabikorwa, Akarere ka Gakenke mudufasha byinshi, ibikorwa mukorwa birimo n’ibyo kwigisha abaturage guhindura imyumvire, turabikeneye cyane, mukomeze mwigishe kandi n’abandi bifuza gukorera mu Karere ka Gakenke muzababwire ko amarembo afunguye.” 

Perezida wa JADF Terimbere Gakenke, Dr. Hafashimana Valens, yashimye ubumwe, ubumenyi n’ubushake bw’Abafatanyabikorwa bagira mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere.

Ati “Urwo rugero rw’ubumwe dukwiye gukomeza no guharanira gusigasira ibyo twagezeho kugira ngo duteza imbere imibereho myiza y’umuturage wa Gakenke.”

Yavuze ko iri Murikabikorwa ari amahirwe akomeye abaturage babonye wo kumenya byinshi bikorwa mu Karere ari nabo bikorerwa ariko nanone no ku bamurika bagomba kuwubyaza umusaruro basobanurira abaturage ibyo bakora.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, Abakozi b'Akarere, Abikorera, Abahagarariye ibigo bya Leta n'ibyigenga, Inzego z'Umutekano, Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Gakenke n'Abaturage muri rusange.