BARIZIHIZA IGIKOMBE CYO KUBA KU ISONGA MU KWISHYURA UBWISHINGIZI MU KWIVUZA
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashenyi, buri kuzengurutsa igikombe mu baturage bawo bwahawe n’Akarere ka Gakenke nyuma y’uko uyu Murenge wabaye uwa mbere mu kwishyura neza ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé). Kuri uyu wa wa Gatatu, ni bwo bari bageze mu Kagari ka Taba.

Akarere ka Gakenke kaza inshuro nyinshi ku isonga mu turere tugize u Rwanda mu kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza, aho no mu gihembwe gishize, aka Karere kaje imbere ku rwego rw’Igihugu. Ibi byatumye aka Karere gaha igikombe Umurenge wa Gashenyi wahize iyindi ikagize mu gutanga ubwishingizi mu kwivuza.
Nyuma yo kwakirana yombi iki gikombe, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashenyi bwahise butangiza gahunda yo gushyikiriza utugari tuwugize ku ikubitiro aka Taba gafite Umudugudu wa Murambi wabaye uwa mbere, ugahiga indi igize uyu Murenge.

Umuyobozi w’uyu Mudugugudu Bwana Makuza Anastase yavuze ko bishimiye iyi nsinzi ndetse ko bagiye gukomeza gukorana n’abaturage n’abayobozi b’amasibo no gukomeza gushishikariza abaturage kwibumbira mu matsinda abafasha kwishyura mituweli ku gihe.

Mazembe Felixis, Umukozi w’Umurenge ushinzwe irangamimere (Civil status officer) wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge muri uyu muhango, yibukije abaturage gukomereza aho bageze kuko ari heza ndetse bakanakomeza kugendera ku myumvire myiza bafite mu kwishyura ubwishingizi mu kwivuza.
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko gukorana n’abaturage bikomeje, haba gukemura ibibazo byabo no kubakurikirana mu bimina byabo kandi ko ubu banishimira kuba hari Imidugudu yarangije kwishyura ubwishingizi mu kwivuza bw’umwaka utaha.
DUSHIMIRIMANA Valens