Association Museke Rwanda yatanze matela ku bagenerwabikorwa bayo mu rwego rwo kubafasha kugira isuku
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwamahoro Marie Thérèse yifatanyije na Association Museke Rwanda mu guha abagenerwabikorwa matela mu rwego rwo kubafasha kugira isuku.

Muri uyu Muhango wabereye mu Murenge wa Nemba hatanzwe matela 397 ku miryango 89.
Aho buri muryango wahabwaga nibura matela 4, 5 cyangwa 6 bitewe n'uburiri umuryango ufite.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwamahoro Marie Thérèse yashishikarije abagenerwabikorwa kugira isuku kuko ntawe uryama kuri matela atakarabye. Abasaba kutagurisha impano bahawe.