Arishimira uburyo BDF yamugobotse akiteza imbere

Niringiyeyezu Emmanuel, umuturage w’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo avuga ko nk’urubyiruko yishimira uburyo yiteje imbere mu myaka itanu ishize abikesha ubwunganizi bw’Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF).

Umushinga wa Niringiyeyezu witwa “The Benjamin design”, ushingiye ku bucuruzi bwa ‘papeteri’ n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Niringiyeyezu ufite imyaka 26 afasha abaturage mu bijyanye na serivisi z’irembo, ‘kudekarara’ imisoro, gufasha abanyeshuri cyangwa abarimu bagiye gokora akazi runaka ndetse no gukora za mudasobwa.

Uyu musore kandi akorera abitegura kurushinga impapuro z’ubutumire, acuruza ifatabuguzi rya televisiyo, akanafasha abaturage kwiga imishinga kugira ngo banki n’ibigo by’imari iciriritse bibahe inguzanyo.

Asobanura ko akimara kurangiza kaminuza mu ishami ry’ibijyanye n’ubumenyi kuri mudasoba (Computer Science), umubyeyi we yamuteye ingabo mu bitugu amagurira mudasobwa maze atangiza uriya mushinga.

Icyo gihe Niringiyeyezu ngo yakoreshaga telefoni ye mu gufata amafoto. Agira ati, “Mu gutangira ntabwo byari byoroshe ariko iyo ufite intengo nta kintu utageraho.”

Uyu musore ahishura ko yatangiriye ku bihumbi bitarenze 150 ariko ubu ageze ku rwego rwiza aho yatangije andi mashami abiri mu Karere ka Rulindo.

Ku rundi ruhande, Niringiyeyezu  avuga ko aho ageze Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF) cyabigizemo “uruhare rukomeye” kuko ngo yacyegereye maze kimutera inkunga y’ibihumbi 500 maze agura imashini isohora amafoto.

Muri iryo terambere rye ntabwo ariwe wenyine ryagezeho gusa kuko yahaye akazi abandi basore babiri aho abahemba neza bityo nabo bakabasha kwiteza imbere.

Mu byo Niringiyeyezu amaze kwigezaho harimo kuba yarubatse urugo aho ubu afite abana babiri ndetse umugore we yamushingiye iduka ririmo imyenda y’abageni muri Santeri y’ubucuruzi ya Muhondo.

Uyu mugabo ariko ahishura ko mbere atashoboraga kwigurira inkweto zo kwamabara ariko ubu akaba afite ubucuruzi buhagaze muri miliyoni enye.

Mu ntego afite avuga ko kurushaho gukora cyane akiteza imbere, agateza imbere umurenge, akarere n’igihugu muri rusange.

Niringiyeyezu arashishikariza urubyiruko kwigirira icyizere bagakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere kuko bishoboka.

Patrick Gikwerere