Arashishikariza abahinzi gukora bakaba bandebereho

Uwamahoro Odile umuhinzi mworozi utuye mu Kagari ka Gatwa mu Murenge wa Janja avuga ko yiteje imbere abikesha ubuhinzi n’ubworozi aho ahinga ibigori n’urutoki rwa kijyambere ndetse akanorora inka imuha umukamo ndetse n’ifumbire.

Uwamahoro avuga ubumenyi afite mu guhinga kijyambere yabukuye mu kuba umujyanama w’umuhinzi aho yamenye uburyo bakoresha ifumbire.

Mu buhamya uyu muhinzi mworozi atanga asobanura ko mbere yahingaga akeza ibiro nka mirongo itanu by’ibigori kubera ko ntafumbire yakoreshaga none ubu akoresha inyongeramusaruro akeza ubundi we n’umuryango we bakarya kandi bagasagurira isoko ndetse bagafungurira n’abaturanyi.

Ibi bimufasha kuzamuka mu ntera akava aho ari akagera ku iterambere rishimishije. Ubu ahinga ibigori akeza, ibitoki ntabwo ajya guhaha ku isoko.

Uwamahoro ahishura ko we n’umugabo we babashije kwiyubakira “inzu nziza”, akaba ashishikariza abahinzi guhinga kijyambere bicira intsina kandi bagashakisha uburyo bwo kubona ifumbire kuko iyo ifumbire ibonetse urutoki n’ibigori bitanga umusaruro ushimishije.

Akomeza avuga ko abahinzi bagomba guhindura imyumvire bagahinga kijyambere baharanira gukora bakaba bandebereho. Ati” Abahinzi n’aborozi bagomba kujyana na gahunda za Leta bagakurikiza amabwiriza uko bayahawe”.

Uwamahoro arashishikariza kandi abahinzi guhindura imyuvire bagakoresha ifumbire nk’uko bisabwa bubahiriza ibipimo byagenwe ati “Nta mpamvu umusaruro utaboneka wakoresheje ifumbire y’imborera n’imvaruganda’’.

Ku gihingwa cy’ibigori, Uwamahoro ahamya ko mbere bataramenya gukoresha ifumbire y’inyongeramusaruro wasangaga nta musaruro ushimishije babo ariko ubu barahinga ibigori bikera, agira ati: “Ifumbire izira igihe, imirima tuyitegura kare bityo bigatuma babona umusaruro ushimishije”.

Ku bijyanye n’ubworozi, arashishikariza abaturage korora inka za kijyambere  zitanga umukamo ushimishije. Ati “Byaba  byiza abantu bashishikarijwe korora inka za kijyambere kuko arizo zitanga umusaruro ku buryo bugaragara”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Janja, Bwana Bizimana Emmanuel avugako mu Murenge wa Janja bahinga cyane cyane ibigori, ibishyimbo n’urutoki.

Mu tugari 4 tugize Umurenge wa Janja buri kagari gafite umwihariko wako kubijyanye n’ubuhinzi, aho mu Kagari ka Gatwa na Gakindo bahinga ibishyimbo n’urutoki naho mu Kagari ka Karukungu na Gashyamba bagahinga cyane cyane ibigori n’ibishyimbo.

Gikwerere Patrick