Ambasaderi w’u Bushinwa yasuye abahinzi ba kawa i Gakenke, abaha inkunga y’asaga 10 000$

Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda, Amb GAO Wenqi, yasuye koperative y’abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Rushashi mu Karere Ka Gakenke ‘Abakundakawa Rushashi’, yabashyikirije inkunga igizwe n’amasuka, imashini zidoda n’ingemwe za kawa bifite agaciro k’ibihumbi 10200$, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

Ni uruzinduko yagiriyeyo ku wa 02 Ukuboza 2025, akaba yarakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Vestine.Amb GAO Wenqi, yashimangiye ko ibi bikoresho bahawe ari ikizere cy’ubuhinzi burambye n’umuhate wo gukomeza gufasha abo bahinzi kongera mu bwinshi no mu bwiza umusaruro wa kawa, ashimsa ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke n’abaturage bibumbiye muri iyi koperative ku mikoranire n’ubushuti bumaze igihe hagati y’impande zombi

Amb GAO Wenqi yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa uzahora ushora imizi, unatoshye nk’amababi y’ibiti by’ikawa yabonye i Gankenke.

Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Vestine yashimiye Amb GAO Wenqi ku bw’inkunga ageneye aba bahinzi, avuga ko izagira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Kawa mu Karere.

Yabwiye aba bahinzi ko bakwiye kuyabyaza umusaruro, kandi bikabatera imbaraga zo kongera umusaruro wayo mu bwinshi no mu bwiza, asaba abagore n’urubyiruko kwitabira ubuhinzi bwa Kawa kuko igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abayinga n’Igihugu muri rusange.

Koperative AbakundaKawa Rushashi yashinzwe n'abantu 100 mu 1999, ubu  igizwe n'abahinzi ba Kawa basaga 2000.  Isanzwe ifite isoko rinini ku mugabane w'u  Burayi na Amerika ikaba igeze no ku rwego rwo kureshya abo ku mugabane wa Aziya by'umwihariko mu gihugu cy’Ubushinwa.

Incamacye kuri Kawa ya Gakenke

Mu Mirenge yose y’Akarere ka Gakenke uko ari 19, bahinga igihingwa cya kawa ariko 15 niyo yeramo nyinshi kurusha iyindi.

Kawa ihingwa ku buso 2972Ha, mu mirima isaga ibihumbi 24653 ya kawa ihingwamo n’abaturage ku giti cyabo.

Mu Karere ka Gakenke hari abahinzi ba kawa 19918. Hari kandi inganda za kawa 17, zirimo rumwe ‘Abakunda Kawa Rushashu’ rubasha gutunganya kawa uhereye iri mu murima kugeza ku ikawa inyobwa, ikanoherezwa mu mahanga.

Mu Karere ka Gakenke ku mwaka haboneka umusaruro wa Kawa ungana na Toni 739 za kawa itunganyijwe neza. Ni ukuvuga ko hasarurwa Toni 3700 z’ibitumbwe.

Muri iyi gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, Akarere ka Gakenke karateganya kongera ingano y’ubuso buhingwaho kawa, hakiyongeraho 300 Ha no kuvugurura kawa zishaje ziri kuri Ha 940.

Kawa yo mu Karere ka Gakenke imaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga, kubera umwihariko mu bwiza n’uburyohe utasanga ahandi.

Impumuro yayo mu gikombe n’uburyohe, biyiha umwihariko utgereranywa n’izindi kawa zihingwa zikanatunganyirizwa ahandi.

Ibi bituma abanyarwanda n’abanyamahanga bakorera ubukerarugendo bushingiye kuri Kawa mu Karere ka Gakenke