AKARERE KA GAKENKE KASINYANYE IMIHIGO N’IMIRENGE, ABAYIYOBORA BASABWA GUHARANIRA KUBA IKIPE ITSINDA

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madame Mukandayisenga Vestine, yayoboye umuhango wo gusinya Imihigo y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024/2025, hagati y’Akarere n’Imirenge, aho hasinywe imihigo 109 ibumbatiye inkingi eshatu zirimo guteza imbere imibereho myiza, iterambere ry’ubukungu no guteza imbere imiyoborere myiza.

Uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gakenke ku wa 17 Nzeri 2024, witabirwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Komite Nyobozi y’Akarere, Abayobozi b’amashami n’Inzego z’Umutekano.

Mbere yo gusinya iyi Mihigo Abanyamabanga Nshingwabikorwa babanje gusobanurirwa ko iyi mihigo igabanyijemo ibyiciro bitatu. Harimo icyo guteza imbere ubukungu gifite imihigo 24, guteza imibereho myiza y’abaturage gikubiyemo imihigo 61 no guteza imbere imiyoborere myiza gikubiyemo imihigo 24.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Gakenke gufatanya bagakora ikipe itsinda

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine yavuze ko iyi mihigo iri mu nshingano za buri wese, byumwihariko ko hakenewe imbaraga zihariye mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Madame Mukandayisenga yabibukije kandi ko bagomba guharanira ko buri mwana wese ugeze igihe cyo kujya ku ishuri ajyayo n’abarivuyemo bakarigarukamo no guharanira kwimakaza isuku n’isukura.

Ati “Gusinya imihigo ni umuhango, dushobora kubikora bikarangira ariko hari ibyo tugomba gukora. Ikindi twibukiranya ni uko tugiye muri gahunda y’Igihugu y’imyaka itanu (NST2). Birashoboka ko umaze muri aka kazi imyaka micye cyangwa myinshi ariko iyo hari gahunda y’Igihugu twese tuyigendamo.”

Madame Mukandayisenga yababwiye ko icyo Akarere kabifuzaho ari uguharanira kuba ikipe itsinda kandi ko bishoboka ko babigeraho.

Ati “Urimo arimo, utarimo ntarimo ariko icyo twifuza nk’Akarere kacu kuko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu, ni uko twese tujyanamo imihigo dusinye twese tugakoraho, buri muntu agakora uruhare rwe, tukaba ikipe itsinda.”

Madame Mukandayisenga yababwiye ko bagomba gushyira imbere gahunda zo gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane byabindi bituma basiragira ku Karere kandi bimwe byakabaye bikemuka batarinze gukora ingendo baza ku Karere, bikababuza umwanya wo gukorera ingo zabo ngo biteze imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yavuze ko ibikubiye muri iyi mihigo basinye nta kigoranye cyane kirimo, ikiri imbere ari uko buri wese abigira ibye, agaharanira guhesha ishema Umurenge ayobora n’Akarere muri rusange.

Impande zombi ziyemeje gufatanya mu kwesa imihigo y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025

Bimwe mu bikubiye mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda yo kwihutisha iterambere(NST2) banasabye gushyiramo imbaraga harimo kunoza imitangire ya Serivisi, kugabanya igwingira ry’abana bato no kurwanya imirire mibi, kunoza ireme ry’uburezi, guhanga imirimo mishya ibyara inyungu no guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga.

Akarere ka Gakenke Kasinyanye n'Imirenge, Imihigo y'umwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025

Nyuma yo gusinya Imihigo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge igize Akarere ka Gakenke, bafashe ifoto y'Urwibutso, biyemeza gukomeza kuba ikipe itsinda

Umwanditsi: Nsengimana Evariste