Akarere ka Gakenke kashyikirijwe ingororano y’Inka y’indashyikirwa mu bikorwa by’urugerero rw’Inkomezabigwi
Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu Murenge wa Minazi hasorejwe ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi 9/2022, rwari rumaze amezi arenga abiri.

Mu bikorwa by'Urugerero byaje ku isonga mu Karere ka Gakenke harimo kubakira imiryango 10 muriyo 2 ikaba yaratujwe mu mazu yubakiwe ( agizwe n’inzu, igikoni, ubwiherero, umurima w’igikoni, hanatewe igiti cy’imbuto), ikanahabwa ibiribwa n'ibikoresho by'ibanze mu rwego rwo kubaremera.


Aya mazu, imwe yubakiwe Uwingeneye Clémence (umwana watewe inda akiri muto) iyindi yubakiwe umubyeyi Uwamahoro Grace uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) akaba yarakodesherezwaga n'Umurenge.

Mu buhamya bwe, Uwingeneye Clémence wubakiwe inzu yo kubamo, nyuma yo kugaruka ku buzima busharira yabayeho, uyu munsi arashimira Umutoza w’Ikirenga H.E Paul Kagame ku icumbi yashyikirijwe ryubatswe n’Intore z’Inkomezabigwi zishoje urugerero.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dacille, arashimira Intore z’Inkomezabigwi zo mu Ntara y’Amajyaruguru ku bikorwa by’Indashyikirwa zakoze, bigamije gukemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage, birimo gufasha abatishoboye kubona amacumbi. Asaba urubyiruko gumeza kwitabira ibikorwa byubaka Igihugu no kurangwa n’imyifatire myiza ndetse no guharanira kwigira.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagize ati “ Ntore z’Inkomezabigwi musoje Urugerero uyu munsi, ubu mutangiye urugerero ruhoraho. Ndabasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura ndetse n’umurava n’ubwitange nk’ibyabaranze mu gihe gisaga amazi abiri mwari mumaze kuri uru Rugerero”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Minazi igihembo

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabingo igihembo

Umuyobozi w'Aarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage ashyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyongwe igihembo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke mu gikorwa cyo gushyikiriza ibihembo Imirenge itatu yabaye Indashyikirwa mu Karere ka Gakenke mu gukoresha neza Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi no kubyaza umusaruro uko bikwiye. Iyo Mirenge ni Minazi, Cyabingo na Muyongwe.

Mu bikorwa by’Indashyikirwa by’Akozwe n’Intore z’Inkomezabigwi 9/2022 mu Karere ka Gakenke kaje kumwanya wa 1 ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, kaza ku mwanya wa 2 ku rwego rw’Igihugu, kakaba kashyikirijwe igihembo cy’inka y’Indashyikirwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.
Gikwerere Patrick