Akarere ka Gakenke kashimiwe mu twabaye indashyikirwa mu kwita kuri serivisi z'irangamimirere
Ku wa 12 Kanama 2025, Akarere ka Gakenke kashyikirijwe igikombe cyo gushimira abaturage n’abayobozi bako ko kaje ku mwanya wa Gatatu mu Gihugu, mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere.
Ni igikombe cyatangiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Nyafurika w'Irangamimerere wahujwe no gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’irangamimerere, ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Kivuruga.
Ibi birori byizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti "Irangamimerere Rishingiye ku Ikoranabuhanga, Umusingi wa Serivisi Inoze kandi Itagira uwo Iheza".
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Hon Batamuriza Mireille wari umushyitsi mukuru, yashimiye abaturage b’Akarere ka Gakenke uburyo bitabira serivisi z’Irangamimerere, avuga ko bifasha Igihugu mu Igenamigambi.
Yabwiye Abaturage ko binyuze muri gahunda ya byikorere, ubu abaturage bashobora kwisabira serivisi z'irangamimerere bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga, abashishikariza kwiryifashisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Pascal Ngendahimana yashimiye abaturage b'Akarere ka Gakenke uburyo bakomeje kwitabira gahunda za Leta zirimo na serivisi z'Irangamimere Akarere kaje ku mwanya wa gatatu.
Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Vestine, yasabye abafite mu nshingano gutanga serivisi z’Irangamimerere kongeramo imbaraga Akarere kakisubiza mwanya wa Mbere naho abaturage bibutswa kwitabira kuzisabira igihe kuko ari ingenzi mu igenamigambi ry’Igihugu.
Akarere ka Gakenke kabaye Aka gatatu muri serivisi z’Irangamimerere n’amanota 95.0% gakurikira aka Nyaruguru kabaye aka Mbere n’amanota 96.2% na Gicumbi kaje ku mwanya wa Kabiri n’amanota 96.1%.


