Akarere ka Gakenke kashikirijwe igihembo cy’ishimwe ku mwanya wa mbere mu kwesa umuhigo wa EjoHeza ku rwego rw’Igihugu

EjoHeza ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, kwizigamira by’igihe kirekire, igashyirwa mu bikorwa n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage.

Aka Karere kahize utundi ku rwego rw’Igihugu  ku gipimo cya 171%, n’umusanzu w’ubwizigame ungana na 642,310,972, ugereranyije n’umuhigo kari gafite w’umwaka. Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/10/2022 rwashikirije kumugaragaro Akarere ka Gakenke igihembo cy’ishimwe mu kwesa umuhigo wa Ejoheza mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko ibanga ryatumye bashobora guhiga utundi turere mu gihugu ni ubukangurambaga bukorwa mu byiciro bitandukanye guhera ku isibo.

Ati “Twegereye abaturage, duhera ku isibo, tuganira n’inzego z’ibanze by’umwihariko Isibo n’Umudugudu, iyo gahunda babanza kuyumva bakayigira iyabo. Ikindi ni uko twagiye mu bindi byiciro bitandukanye bigenda bihuza abaturage, birimo amatsinda mato mato, amakoperative akorera mu midugudu no mu tugari”.

Akomeza agira ati “Ibyo birangiye dukorana n’abandi bafatanyabikorwa by’abihaye Imana, mu gihe cy’amateraniro mu nsengero tugasaba akanya tugatambutsamo ubutumwa bwa EjoHeza, ariko nabo bakabigiramo uruhare rufatika”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille arashimira cyane abaturage b’Intara y’Amajyaruguru uburyo bitabira gahunda ya EjoHeza barushaho kuzigamira izabukuru no gutegura amasaziro yabo meza. Arashimira kandi Uturere twa Gakenke na Gicumbi twitwaye neza kurusha utundi muri gahunda ya EjoHeza kuko twahesheje ishema iyi Ntara.

Guverineri yasabye kandi Abayobozi b'Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru ko muri uyu mwaka wa 2022-2023 twose twazagaragara mu myanya icumi ya mbere ku rwego rw'Igihugu muri gahunda ya EjoHeza.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yongeye kwibutsa  abayobozi ko kwizigamira ari ubushake, ahubwo ko ikigomba gukorwa ari kwegera abaturage  ukabigisha akamaro kabyo.

Ati “Ni ubushake kandi Umunyarwanda arasobanutse iyo umusobanuriye gahunda, arabyumva”. Yasabye kandi Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru kongera imabaraga mu gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda ya EjoHeza, kuko gutegura amasaziro umuntu agomba kubitangira hakiri kare ndetse no gushishikariza ababyeyi kuzigamira abana babo kugira ngo bizabafashe bageze mu zabukuru.

Abarenga miliyoni 2 nibo bantu bamaze kwizigamira, mu gihe ubwizigame hari inyongera ya Leta ndetse n’inyungu ku bizigamiye, ikigega kimaze kugera ku yarenga miliyari 35 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Gikwerere Patrick