Akarere ka Gakenke kahawe ibihembo by’ibikorwa bigamije gusubiza ibibazo abaturage bafite

Umurenge wa Ruli n'Umudugudu wa Kabarima mu Murenge wa Minazi yahawe ibihembo na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, kubera ibikorwa yahanze bigamije gusubiza ibibazo abaturage bafite no kuzamura iterambere ry'imiyoborere myiza, ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage. Buri Murenge wahawe icyemezo cy'ishimwe na miliyoni 2Frw.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere k Musanze, aho Umuyobozi w'Akarere arikumwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yahembwe aribo bari bahagarariye Akarere ka Gakenke.

Umurenge wa #Ruli wahembewe agashya ko kwishakamo ibisubizo bavugurura inyubako y’Umurenge ishaje kandi nto. Buri rugo mu ngo 4.000 rwiyemeje gutanga 5.000Frw. Biteganyijwe ko igikorwa kizarangira muri Werurwe, gitwaye miliyoni 90 Frw. Hamaze gutangwa no gukoreshwa 52 Frw.

Umurenge wa #Minazi wahembewe agashya ko kwiyubakira umuyoboro w’amazi, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, kuko bayabonaga kure, bayavomye ku masoko karemano. Hubatswe umuyoboro ufite imirongo itatu ya 1.4 km, 0.9 km na 1.2 km, igezwa ku ngo 157.

Umushinga watewe inkunga n’abaturage ubwabo, batanga 1.295.000 Frw. Byongereye amazi meza, isuku n’isukura biriyongera, ndetse n’amatungo abona amazi. Kubera ibi, Umudugudu wa Kabarima, ubarizwa mu Murenge wa Minazi wahawe Igikombe cy’Isuku.

Mu Ntara y'Amajyaruguru hakaba hahembwe Imirenge itandatu harimo ibiri yo muri Gakenke.