Akanyamuneza ku miryango 12 yubakiwe inzu muri gahunda y'Ingabo na Polisi yo gufasha abaturage
Ku wa 4 Kamena 2026 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora hanasozwa gahunda y'ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda (RDF) na Polisi y'u Rwanda (RNP) byo gufasha abaturage mu iterambere mu mwaka wa 2026, wari umunsi w’ibyishimo ku miryango 12 itishoboye yo mu Mudugudu wa Gatonde, Akagari ka Rutabo, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yashyikirijwe inzu nshya yubakiwe.
Ni igikorwa cyagaragaje ko urugendo rwo kubohora Igihugu rukomeje gusigasirwa binyuze mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Umuhango wo gushyikiriza abo baturage amazu wayobowe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, ari kumwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde. Wanitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo ku rwego rw'Igihugu, urw'Intara, urw'Akarere, inzego z'umutekano n'abaturage.
Aya mazu yubatswe mu rwego rwa gahunda y'amezi atatu Ingabo na Polisi by'u Rwanda bimaze bikorwa hirya no hino mu Gihugu bifasha abaturage mu bikorwa by'iterambere.
Abahawe ayo mazu bagaragaje ibyishimo n'ishimwe, bavuga ko babonye aho kuba heza kandi hatekanye, bikaba bigiye kubafasha kubaho mu buzima bufite icyizere no kurushaho kwiteza imbere.
Ingabire Aline, umwe mu bagize imiryango 12 yatujwe muri izi nzu ashimira Leta y'Ubumwe yabagobotse nyuma yo gusenyerwa n'ibiza, ikabakodeshereza aho kuba none ubu bakaba bahawe inzu zigezweho.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere, Mukandayisenga Vestine, yagaragaje ko kwibohora bisobanuye kugira umutekano w'abantu n'ibyabo, ubwisanzure mu bitekerezo no mu bikorwa, no kubahiriza uburenganzira bw'ibanze bwa buri Munyarwanda. Yavuze kandi ko Kwibohora ari ukwiha no kwihesha agaciro, kugaha abandi no kugaha Igihugu cyatwibarutse. Ni urugendo rwahinduye ubuzima bw'Abanyarwanda, rubavana mu mateka mabi rubageza ku cyerekezo gishya cy'amahoro, ubumwe n'iterambere rirambye. Uyu munsi utwibutsa ko inshingano zo kubaka u Rwanda zikomeza. Twese dufite uruhare mu gusigasira ibyo twagezeho no gukomeza kubaka Igihugu kirangwa n'umutekano, ubuyobozi bwiza n'iterambere rishingiye ku baturage.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko ubwo u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 32 umunsi mukuru wo Kwibohora ari umwanya wo kuzirikana urugendo igihugu kimaze gukora uhereye ku rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'amahitamo meza yo kubaka ubumwe bw'abanyarwanda, guhuza imbaraga n'ibitekerezo mu kubaka u Rwanda twifuza.
Gahunda y'Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage mu iterambere yakomeje kugira uruhare rufatika mu kubaka ibikorwa remezo, gutanga serivisi z'ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubakira abatishoboye no guteza imbere imibereho y'abaturage. Mu Karere ka Gakenke, amazu 12 yubakiwe imiryango itishoboye ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi byasize bigaragara muri iyi gahunda, bikaba bigiye gukomeza guhindura imibereho y'abayagenewe.