Ahereye ku ngurube imwe yabashije kwirihira kaminuza, agura moto n’ibibanza – Ubuhamya bwa Niyonambaza

Niyonambaza Pontien utuye mu Kagari ka Munyana, Umurenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara abifashijwemo n’ubworozi bw’ingurube.

Ubu bworozi, Niyonambaza asobanura ko yabutangiye mu rwego rwo kwihangira umurimo nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye akamara imyaka itandatu atabonye akazi.

Akomeza agaragaza ko mu gihe cy’ubushomeri akazi yabonaga yabashaga guhembwa umushahara uri munsi y’ibihumbi ijana.

Gusa ngo nyuma yo kugoragoza ashingiye ku bumenyi yari afite yatekereje ibishobora kumuzamura cyangwa ibishobora kumuha amafaranga ku buryo yakwiteza imbere ntiyongere gushakisha akazi.

Aho ni ho yahereye agira igitekerezo cyo korora ingurube za kijyambere nyuma yo gukora urugendoshuri asura abandi borozoi b’ingurube ahantu hatandukanye mu Karere ka Gakenke.

Niyonambaza yakomeje avuga kandi ko yatangiye ubworozi bw’ingurube ahereye ku ngurube imwe n’icyana cyayo aho iyo ngurube yayiguze ibihumbi ijana mu buryo bw’igerageza.

Iyo ngurube ngo yaje kumuha izindi icyenda, ahera aho agira igitekerezo cyo kwagura umushinga akaba amaze imyaka itatu ari kwita kuri ubwo bworozi aho ubu amaze kugera ku ngurube mirongo itandatu ariko akaba amaze kugurisaha izirenga magana atandatu.

Iterambere rigaragara…

Niyonambaza ashimangira ko ingurube yagurishije zamuteje imbere mu buryo bugaragara aho amaze kwigurira moto nshya agendaho, abana be babiri biga mu bigo byiza byigenga i Kigali, yaguze amasambu, ibibanza akaba anasoje Kaminuza mu ishami rya ‘Agribusiness’ abikesha ubworozi bw’ingurube.

Ati: “ Ntacyo nabugereranya[ubworozi] nacyo”.

Yavuze kandi ko ahantu ageze hashimishije ku buryo umushahara yifuzaga yawubonye.

Nyuma yo kuvugurura ubworozi bwe bukaba ubworozi bwa kijyambere, ingurube iri hagati y’amezi ane n’atandatu ayigurisha ibihumbi magana abiri ariko hari n’izindi afite imwe igura hagati y’amafaranga ibihumbi magana inani cyangwa miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.

Mu butumwa atanga, Niyonambaza ashishikariza urubyiruko korora ingurube mu buryo bwa kijyambere kuko “niho hantu hari amafaranga ashobora kukuzamura vuba ukaba wasiga n’abamaze imyayaka makumyabiri cyangwa mirongo itatu baratangiye indi business.”

Akomeza agira ati: “Korora ingurube icyo bisaba ni ukuyitaho, kuyikunda, ukayikurikirana umunsi ku munsi, gushoramo ubwenge n’imbaraga zawe zose, ntabwo bisaba ko korora ingurube utangirana amafaranga menshi ahubwo bisaba kubiha umwanya kuko ingurube ituma umuntu agira discipline”.

Niyonambaza ashima Leta uburyo ishishikariza abaturage kwitabira ubworozi bw’amatungo magufi kubera ko bibafasha kwikura mu bukene. Nk’urugero, asobanura ko ku kwezi yinjiza nibura ibihumbi Magana inani, amafaranga abara nyuma yo kwishyura iby’ingenzi akenera byose kugira ngo ubworozi bwe bugende neza.

Ikiraro, Niyonambaza yororeramo ingurube mu buryo bwa kijyambere

Akomeza ashimangira ko magingo aya imitungo afite ibarirwa mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda asanga miliyoni mirongo itatu.

Gikwerere Patrick