Abikorera bafatanyije n’abakozi b’ibitaro bya Nemba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 8 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’Ibitaro bya Nemba n’abikorera bo muri aka karere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Buranga aharuhukiye imibiri y’abatutsi 1886.

Uwantege Marie Louise wari uhagarariye imiryango y’abibukwa yashimiye byimazeyo abateguye iki gikorwa bityo anashimangira ko kwibuka bituma bibagarurira ikizere cyo kubaho.
Yagize ati : ”Iyo twibuka bituma tugira ikizere cy’uko abavandimwe bacu baruhukiye ahantu heza,iyo turi gushyira indabyo ku mva baruhukiyemo ni nkaho tuba turi kuganira nabo. Ndashima byimazeyo abaje kwifatanya natwe muri iki gikorwa, ndashima Leta yacu nziza y’ubumwe yashyizeho iyi gahunda yo kwibuka, iyo itayishiraho nti tuba turi hano”.
Twagirimana Hamduni, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gakenke,yanenze abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri ariko bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi.
Ati : ”Turacyafite ibibazo by’abazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri, ariko bagakomeza kubiceceka, iyo twabonye yabonetse mu buryo bw’impanuka, ni umuntu wabitangaje ariko bamwe bamwise ko ari umurwayi wo mu mutwe. Iyo umuntu ashyiguye umuvandimwe we bimufasha kuruhuka. Twifuzako n’abandi bazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri bayigaragaza bityo nabo bagashyingurwa mu cyubahiro. Ababishe babikoze ku manywa izuba riva,bazi aho iri ariko usanga barakomeje kuvunira ibiti mu matwi”.
Umuyobozi w’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yanenze abikorera bo muri aka Karere bijanditse muri Jenoside, bityo ashima byimazeyo Leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside.
Ati : ”Duterwa ipfunwe na bamwe muri bagenzi bacu bikorera bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo abikorera badakora Jenoside ntihagombaga gupfa Abatutsi bangana kuriya, iyo twumvise ibikorwa byabo biratubabaza cyane. Ariko kuri ubu turashima uruhare rw’abikorera mu gufasha abarokotse Jenoside, gukora ibikorwa byubaka Igihugu ndetse n’ibindi.., Ndashima byimazeyo Leta y’ubumwe yahagaritse Jenoside ikaba yimirije imbere ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside, abasaba gukomera kuko batari bonyine.
Ati : ”Ndihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi b’Ibitaro bya Nemba,ibigonderabuzima bibigize, ndetse n’abikorera bo muri aka Karere babuze ababo, aya ni amateka atazigera yibagirana,uyu ni umwanya wo kuzirikana ibyabaye”.
Meya Mukandayisenga yasoje ashima abakomeje gufata mu mugongo abarokotse jenoside.
Ati : ”Ndashima byimazeyo abikorera bo muri aka Karere ndetse n’abandi bakomeje gukora ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndashima uruhare rw’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba bwateguye iyi gahunda kuko ibikorwa nk’ibi bigaragariza abarokotse Jenoside ko batari bonyine”.

Igikorwa cyo kwibuka ku Nshuro ya 30 abari abakozi b’Ibitaro bya Nemba n’abikorera bo muri aka Karere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyasojwe n’abikorera bo muri aka Karere baremera imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside, umwe yorojwe inka, undi ahabwa igishoro cyo kumufasha gukora ubucuruzi.
Source.iwacupress.com